00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Minisitiri arifuza ko abakene b’abanebwe bajya bakubitwa

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 15 November 2023 saa 09:27
Yasuwe :

Minisitiri ushinzwe ibigo by’imari iciriritse muri Uganda, Haruna Kasolo, yasabye guverinoma gushyiraho itegeko ryemera gukubita abanebwe b’abakene kugira ngo bige uko bashobora kwivana mu bukene.

Kasolo yavuze ko Perezida Museveni hamwe n’ishyaka riri ku butegetsi bashyizeho ingamba nyinshi zigamije kurandura ubukene nyamara kugeza uyu munsi abakene bakaba bakiri benshi.

Ati “Mu gihe kiri imbere guverinoma ikwiye gushyiraho itegeko ryemeza ko abanebwe b’abakene bazajya bahatwa inkoni kugira ngo bige uko bahinduka abakire kuko twasanze bamwe mu Banya-Uganda ari ngombwa ko basunikwa mu nzira ibaganisha ku bukungu.”

Ni amagambo yavugiye mu Karere ka Kayunga, ubwo yagirana ibiganiro n’abanyamuryango b’ikigo cy’imari iciriritse (SACCO) kigiye gufungurwa ku mugaragaro, abashishikariza kugira umuco wo kuzigama nk’uko inkuru ya Daily Monitor ibivuga.

Minisitiri ushinzwe ibigo by'imari iciriritse, Haruna Kasolo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages