Peter Bananiye, Pasiteri w’imyaka 60 wo mu itorero rya “Lukango Church of God” mu Karere ka Mpigi afunzwe akekwaho gusambanya ku ngufu umwana w’imyaka irindwi, nyuma yo kumushuka akamusambanyiriza mu murima w’imyumbati.
New Vision dukesha iyi nkuru, yatangaje ko uyu mwana w’umukobwa yari ari mu isoko rya Kammengo ku wa Kane w’icyumweru gishize, ubwo pasiteri Bananiye yamusabaga kumugereza imitwaro yari afite mu rugo akamuhemba ibihumbi bitatu by’Amashilingi ya Uganda. Bakomeje kugendana kugeza ubwo Pasiteri ngo yamusambanyije ku ngufu mu murima w’imyumbati.
Uyu mwana yakomeje atangaza ko nyuma yo gukorerwa ibi bikorwa n’uyu mushumba, yabuze imbaraga kuburyo uwitwa Angella Nakigozi yamusanze aho yari ari arimo kuvirirana akamujyana kwa muganga mbere yo kumujyana kuri Polisi.
Uyu mwana yatangarije Polisi ko atabasha kumenya uwamuhohoteye ahereye ku myambarire, ariko uyu mugabo yaje gufatwa yambaye ipantaro yatobowe n’amahwa.
Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Kammengo, Ivon Kyomuhendo yatangaje ko uyu mupasiteri Bananiye agomba gukomeza kubazwa kuri iki gikorwa ashinjwa, kuri ubu akaba akiri mu maboko ya Polisi.
Peter Bananiye yavuze ko niba yarasambanyije uwo mwana ku ngufu, Imana yahita imwicira muri gereza afungiyemo.



















TANGA IGITEKEREZO