Muri Uganda umubyeyi yabyaye umwana ufite amaguru atanu bikaba byatangaje abantu batandukanye, by’umwihariko ababyeyi b’uyu mwana bakaba bahangayikishijwe no kubona amafaranga yo kumukurikiranira hafi.
Uyu mwana yavutse kuri Benefanco Okongo n’umugore we Margaret Awino batuye mu gace ka Nabijingo, Akarere ka Tororo muri Uganda.
Nubwo byari ibyishimo kumva ko umugore we yabyaye umwana wa gatandatu, Okongo yabwiye itangazamakuru ko kuba umwana we yavukanye ubusembwa bunasaba amafaranga menshi yo kugira ngo yitabweho mu bitaro, atari buze koroherwa na gato no gushobora kwita ku bana be batanu basigaye mu rugo mu gihe cyose akinasabwa kwita kuwavutse ndetse n’umubyeyi.
Nubwo ababyeyi b’uru ruhinja bahamya ko hagikenewe amafaranga atari make yo kwita kuri uru ruhinja rugaragara nk’urudasanzwe, amukuru dukesha Newvision aravuga ko abaganga bemeza ko ubuzima bw’uyu mwana bumeze neza ndetse ngo nta n’ikibazo afite mu konka.
Ibitaro bya Bugiri uyu mubyeyi yabyariyeho byatanze imbangukiragutabara y’ubuntu, ari nayo yabafashije kugera ku bitaro bya Mulago ari gukurikiranirwaho kugeza magingo aya.
Umuvugizi w’ibitaro bya Mulago, Enock Kusasira yavuze ko ubusanzwe uyu mubyeyi yagombaga kubyara impanga iyo ugutwita kwe kutavukamo ikibazo, icyakora ngo abaganga b’inzobere bagiye kugerageza gufasha uyu mwana.
Hari icyizere cy’uko abaganga bashobora kuba babaga aya maguru y’inyongera umwana agasigarana abiri asanzwe ndetse azanamufasha kugenda, gusa nonone ibi bitabaye yazagorwa cyane ko kugenda.


















TANGA IGITEKEREZO