Ibi bitangaza ndetse bamwe bavuga ko bitanabayeho, umugabo uturuka mu Karere ka Ganga mu Burasirazuba bwa Uganda, aherutse gukora nk’ibya Samusoni. Kuri ubu ari kuvurwa ibikomere nyuma yo kurwana no kwica intare yahuye nayo mu nzira.
Uyu mugabo yahuye n’intare ari mu nzira ataha iri hafi y’urugo rwe, yarwanye nayo mu minota mike birangira ayishe.
Nyuma yo kurwana n’iyi ntare no kuyivugana, yatwawe kwa muganga n’abaturanyi bahageze nyuma gato kuko nayo yari yamukomerekeje bikomeye.
Abaturanyi bamushimiye ubutwari bwinshi yagaragaje akiyemeza kurwana nayo. Iyo ntare abaturage bahise bayibaga batangira kuyirya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!