Kwihangana ntibyigeze bishobokera Jamawa Nambi wari wizeye adashidikanya kubona umugabo we aza gusaba mu modoka z’akataraboneka zishoreranye zishinjagira, agatungurwa no kubona ahubwo yiyiziye ku ipikipiki mu bukwe bwabaye mu mpera z’icyumweru gishize i Mayuge hafi y’umurwa mukuru Kampala.
Yaguye igihumure,nyuma yo kumva moto zivugira ku irembo akibwira ko ari izitambukira kumbe arizo uwo bagombaga kurushinga Ali Malik yari ajeho,kimwe n’abamuherekeje.
Bamwe mu bantu ba hafi ba Jamawa Nambi babwiye ikinyamakuru Africa Review ko mbere y’uko uyu mugeni agwa igihumure yavugaga ko ibyo abonye ari ishyano rimugwiriye.
Bavuga ko yagiraga ati “Ntabwo nshobora kubyumva rwose. Bishoboke ko Cherie wanjye yavangiwe si gusa. Mu cyumweru gishize twari kumwe mwiyumvira avugana n’uzamutwara mu bukwe. Niba byarapfuye rero yagombaga kubimenyesha.”
Impaka zabaye ndende mu bagize umuryango w’uyu mukobwa wari wanateguye ubukwe ku buryo buhenze na cyane ko ari we mukobwa wabo wa mbere bari bashyingiye mu buryo bukurikije amategeko, bamwe bavuga ko umukwe agomba gusubizwayo akajya gushaka imodoka, abandi bemeza ko moto nta kibazo,gusa birangira bamwemereye mu rwego rwo kwirinda ko ikimwaro cyafata indi ntera, imihango y’ubukwe iratangira.
Ibintu byaje kujya irudubi ubwo mu misango y’ubukwe basabaga inkwano, nyamuhungu akabaha amashiringi ya Uganda ibihumbi 100, ni ukuvuga abarirwa mu mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 35 yonyine.
Byari ibintu bitumvikana,gusa umukwe yabwiye umuryango w’umukobwa ko yanze gutagaguza udufaranga twe, kuko hari umushinga yapangiyemo umwana w’umukobwa asanzwe yarabyaranye na Jamawa Nambi, baracururuka ubukwe burakomeza ndetse birangira umugeni nawe yuriye ipikipiki ararongorwa.


















TANGA IGITEKEREZO