00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Umugore yivuganye umugabo we amuhaye inzaratsi mu biryo

Yanditswe na

Elisha

Kuya 24 December 2013 saa 06:40
Yasuwe :

Mu gikorwa gitangaje, umugore wo mu karere ka Tororo yatumye umugabo we apfa ubwo yamuhaga ibiryo yateguye ashyizemo icyatsi yizeye ko cyari gutuma urukundo rwabo rwiyongera.
Uyu mugore witwa Mitchell Amwono yari yishyizemo ko urukundo rwabo rwagombaga gutera imbere nyuma yo kurya, nyamara atungurwa no kubona urukundo rwe ruvuyemo imiborogo.
Umugabo we, Davis Ekwau w’imyaka 40 yabanje gutaka mu nda nyuma yo kurya kuri iryo funguro ry’urukundo ataranarimara, aza gupfa ubwo yerekezaga ku (…)

Mu gikorwa gitangaje, umugore wo mu karere ka Tororo yatumye umugabo we apfa ubwo yamuhaga ibiryo yateguye ashyizemo icyatsi yizeye ko cyari gutuma urukundo rwabo rwiyongera.

Uyu mugore witwa Mitchell Amwono yari yishyizemo ko urukundo rwabo rwagombaga gutera imbere nyuma yo kurya, nyamara atungurwa no kubona urukundo rwe ruvuyemo imiborogo.

Umugabo we, Davis Ekwau w’imyaka 40 yabanje gutaka mu nda nyuma yo kurya kuri iryo funguro ry’urukundo ataranarimara, aza gupfa ubwo yerekezaga ku kigo nderabuzima.

Amwono w’imyaka 30 wiyiciye umugabo hamwe n’undi mugore witwa Hellen Akware bombi ubu bafunzwe na Polisi bashinjwa uruhare mu rupfu rwa Ekwau. Amwono yemereye Polisi ko yahawe iki cyatsi na Akware w’imyaka 30, wari wamwijeje ko kiza gutuma urukundo rwabo rubaryohera ati “Yanyemeje uburyo iki cyatsi nkivanze mu biryo by’umugabo wanjye, ko byatuma urukundo yari amfitiye rwiyongera.”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages