Mukolerwa, ufite ipeti rya Corporal akaba akorera mu ishami rishinzwe kurengera abana n’imiryango kuri sitasiyo ya Polisi ya Kasangati, yanenze icyemezo cyo kurekura by’agateganyo Arinaitwe Sylvia wari watawe muri yombi muri dosiye ijyanye n’ihohoterwa yashinjwaga n’umugabo we.
Iyo dosiye ifitanye isano n’ikibazo cyatangiye mu 2023. Arinaitwe yarezwe n’umugabo we ihohoterwa ryo mu ngo.
Arinaitwe we yavuze ko umugabo we, ari na we watanze ikirego, yifashishaga iyo dosiye ashaka kumwirukana mu rugo hamwe n’abana babo kugira ngo agurishe inzu. Yarekuwe by’agateganyo kugira ngo yite ku bana mu gihe iperereza rikomeje.
Polisi yavuze ko yafashe iki cyemezo nyuma yo gusanga abana bo mu rugo rwa Arinaitwe bari basigaye hanze nta muntu ubitaho.
Mu mashusho, Mukolerwa Fatina yashyize kuri TikTok yagaragaje ko atemeranya n’iki cyemezo cy’abamuyobora cyo gufungura Arinaitwe.
Umuvugizi wungirije wa Polisi mu Mujyi wa Kampala, ASP Luke Owoyesigyire, yavuze ko imyitwarire ya Mukolerwa muri ayo mashusho yabonwe nk’idakwiye umupolisi, bituma atabwa muri yombi. Yongeyeho ko Polisi igikora iperereza ku buryo Arinaitwe yafashwe, uko yarekuwe no ku myitwarire y’uwo mupolisi.
Polisi yasabye abakozi bayo kujya banyuza ibibazo bafite ku byemezo by’ababayobora mu nzira z’ubuyobozi ziteganywa n’akazi, aho kubishyira ku mbuga nkoranyambaga. Yanasabye abaturage kudafata umwanzuro bashingiye ku mashusho yakwirakwijwe gusa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!