Kugira ngo umuntu anyure muri uwo muhanda yabanzaga kwishyura uwo mupolisi, akamuha uruhushya rwo kuwugendamo uko ashaka.
Polisi yatangaje ko uwo mupolisi yatorokanye na moto ya Leta mu 2019. Amaze kuburirwa irengero, yiyemeje kujya yishyuza abatwaye ibinyabiziga bashaka kunyura muri Entebbe Expressway Toll Plaza.
Umuvugizi wungirije wa Polisi ya Kampala, Luke Owoyesigyire, yabwiye Daily Monitor ko icyatumye badafata uwo mupolisi hakiri kare, ngo ni uko moto yagendagaho yari yarakuyeho ibirango byayo.
Yagiraga amasaha runaka mu munsi ajya muri uwo muhanda unyuramo imodoka zihuta, akishyuza abashaka kunyuramo akongera agataha.
Polisi yatangaje ko hari hashize igihe abaturage babyinubira, bavuga ko batumva impamvu bishyuzwa n’umupolisi utambaye impuzankano ya polisi, byongeye hakaba ibyo abemereye birimo no kwica amategeko y’umuhanda.
Mu cyumweru gishize ni bwo bamufashe, bahita bamujyana mu Bugenzacyaha kugira ngo akurikiranwe.





Ibitekerezo 0