Zachariah Kasagga wo mu karere ka Rakai i Kasengero muri Uganda wari wazutse habura amasaha abiri ngo ashyingurwe noneho yarashyize apfa ku wa gatatu ku ya 12 Ugushyingo 2014.
New Vision ivuga ko nyuma yo kuzuka amaze iminsi itatu apfuye Kasagga yajyanwe kwa mu bitaro ari naho yaguye.
Uyu mugabo w’umurobyi yari yapfuye ari ku wa gatanu ku ya 7 Ugushyingo nyuma y’igihe kinini arwaye. Ubwo yendaga gushyingurwa ku ku wa 9 Ugushyingo yaje gutungura abari bamuherekeje arazuka.
Ikinyamakuru Redpepper cyari cyatangaje ko ubwo umurambo wa Kasagga watwarwaga kuri bodaboda bitewe n’ubushobozi buke bw’umuryango, umumotari wari umutwaye yatunguwe no kumva umurambo uri kwinyeganyeza ndetse utangira no gukorora mu gihe bari begereye irimbi.
Uwo mumotari yakomeje kumva uwari umupfu akorora aramuta arigendera bene we babagendaga inyuma n’amaguru bibaza impamvu umumotari ataye umurambo.
Mu gihe abariraga n’agahinda bari bagishidikanya ku byabaye bagiye kubona babona umurambo wa Kasagga uranyeganyeze ndetse bumva inkorora bakwira imishwaro.
Nyuma y’iminota nka 20 bamaze gushira impumu bongeye kwegera umubiri wa nyakwigendera barawupfukura basanga ari muzima.
Nyina wa nyakwigendera Elivania Tebasulwa, yari yatangaje ko basanze umuhungu we ahumeka gahoro bagahita bahamagara polisi ikamujyana kwa muganga ikitaraganya.
Ubwo Kasagga yazukaga, nyina yari yatangaje ko ibyari agahinda byahise bihinduka ibyishimo ibyo kurya byari byateguwe ngo biribwe nyuma yo gushyingura bigasangirwa mu byishimo.
Uhagarariye polisi mu gace ka Kasengero, Isaac Mugera, nawe yari yemeje iby’iryo zuka ry’agatangaza. Yavuze ko uwo mugabo yagize Imana kuko yazutse habura gato ngo arenzweho igitaka.
Bamwe mu bakambwe bo mu gace Kasagga atuyemo babonaga ibyabaye ari igitangaza cy’Imana.
Mu gihe abaturage bemeza ko yari yarapfuye, abaganga bo baketse ko uwo mugabo yari yaragiye muri koma (comma) bitewe n’uburwayi yari amaranye igihe bagakeka ko yapfuye kandi ataribyo.



















TANGA IGITEKEREZO