00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko aba ‘hackers’ b’u Burusiya binjiriye routers za internet hirya no hino ku Isi

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 10 April 2026 saa 01:56
Yasuwe :

Ba rushimusi mu by’ikoranabuhanga bahuzwa na guverinoma y’u Burusiya babarizwa mu itsinda rizwi cyane rya Fancy Bear, binjiye mu bikoresho bikwirakiwza internet [internet routers] bibarirwa mu bihumbi bikoreshwa mu ngo no mu bucuruzi hirya no hino ku Isi.

Iri tsinda rizwiho kugaba ibitero bikomeye, harimo n’icyo ryigeze kugaba muri Amerika, ubwo ryinjiraga mu mabanga y’ishyaka ry’aba-Democrates mu 2016, n’igitero cyangije byinshi cyagabwe ku kigo gitanga serivisi z’ibyogajuru cya Viasat mu 2022.

Vuba aha, aba ba rushimusi bibasiye ibikoresho bikwirakwiza internet bikoresha porogaramu zishaje [outdated software] hirya no hino ku Isi.

Bahinduye mu ibanga igenamiterere y’ibi bikoresho, kugira ngo bayobye imikoreshereze ya internet y’abantu [redirect internet traffic], bikabemerera kohereza abakoresha iyo internet imbuga mpimbano kugira ngo bibe amagambo banga n’imibare y’umutekano [security tokens].

Ibi byahaye aba ba rushimusi ububasha bwo kwinjira muri konti z’abantu badakeneye gukoresha imibare y’umutekano yoherezwa kuri telefoni cyangwa ahandi kugira ngo umuntu abashe kwinjira muri konti runaka.

Abashakashatsi basanze aba barushimusi baribasiye abantu nibura ibihumbi 18 mu bihugu bigera ku 120.

Ikigo cya Microsoft na cyo cyatangaje ko cyatahuye ibigo birenga 200 n’ibikoresho by’abakiliya ibihumbi bitanu byagizweho ingaruka n’ibi bikorwa, harimo nibura ibigo bitatu bya leta muri Afurika.

Kugira ngo bahagarike ibi bitero, itsinda ry’ibigo by’ikoranabuhanga n’inzego za leta zunze ubumwe za Amerika, zirimo urwego rw’iperereza rwa FBI na Minisiteri y’Ubutabera, byarahagurutse, babasha gukuraho no guhagarika umuyoboro aba barushimusi bifashishaga.

Guverinoma ya Amerika yanakoresheje icyemezo cy’urukiko ihabwa uburenganzira bwo kwinjira no kohereza amabwiriza yihariye muri bya bikoresho bikwirakwiza internet muri Amerika, kugira ngo babisubize igenamiterere ryabyo mu buryo busanzwe, banakumire ko ibyo bikorwa bibaho ukundi.

Aba barushimusi batahuwe kandi banemezwa ko bakorera u Burusiya n’ihuriro ry’ibigo bya leta bishinzwe umutekano w’ikoranabuhanga n’abashakashatsi bigenga mu by’ikoranabuhanga.

Abatanze amakuru mpuruza harimo ikigo cy’u Bwongereza gishinzwe umutekano w’ikoranabuhanga [NCSC], ishami rishinzwe ubushakashatsi ku byaha by’ikoranabuhanga mu kigo cya Lumen ryitwa Black Lotus Labs.

Hari kandi n’ikigo cya Microsoft, aho abashakashatsi bacyo bashinzwe umutekano na bo bakurikiranye ibi bitero, nyuma bashyira hanze ibyavuye mu bushakashatsi bwabo mu buryo burambuye.

Aba bashakashatsi mu by’umutekano ndetse n’inzego za leta bakurikiranye ibimenyetso by’ikoranabuhanga, ibikoresho, n’amayeri byakoreshejwe muri ibi bitero, basanga bihura neza n’ibikoreshwa n’itsinda rya Fancy Bear cyangwa se APT 28.

Inzego z’ubutasi mpuzamahanga ndetse n’abahanga mu by’umutekano w’ikoranabuhanga ku Isi bemeza ko Fancy Bear ari itsinda riterwa inkunga na leta, rikaba rikorera mu kwaha k’urwego rwa GRU, uru rukaba ari urwego rw’ubutasi bw’u Burusiya.

Aba-hackers b'u Burusiya binjiriye routers nyinshi ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages