Gutwita ntibigira ingaruka ku miterere y’inyuma ku mubiri w’umugore gusa, ahubwo binahindagura n’imiterere n’ingano y’ubwonko nk’uko abashakashatsi babyemeje.
Urubuga topsanté rugaragaza ko ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza yigenga yo muri Espagne ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe ubushakashatsi mu bitaro cya Del Mar bwerekanye ko ku bagore batwite ubwonko bwabo buhinduka mu myubakire yabwo.
Uko guhinduka kw’imiterere y’ubwonko bw’umugore utwite ngo kuba kugamije kumufasha kwitegura kuzabasha kubyara kandi ngo igumaho mu myaka ibiri nyuma yo kubyara.
Abo bashakashatsi bo muri Espagne babigezeho nyuma yo kunyuza mu cyuma abagore 25 bari batwite ndetse bakongera kubanyuzamo nyuma yo kubyara , maze impinduka ku miterere y’ubwonko bwabo zigakomeza kugaragara.
Imiterere y’ubwonko bw’abo bagore batwite bwagereranyinjwe n’ubw’abandi bagore 20 baciye mu cyuma badatwite bigaragara ko ubwabo buba bwarahindutse.
Muri ubwo bushakashatsi bwakozwe mu gihe cy’imyaka itanu n’amezi ane basanze abagore batwite bakuza cyane amarangamutima mu bwonko naho agace k’ubwonko kajyanye n’ibyo kubika ibintu ko kakagabanyuka mu bunini.
Bwanagaragaje ko ubwonko bw’umugore ukibyara bwita cyane ku isano ye n’umwana, akamugiraho amarangamutima menshi, maze ibisigaye nawe akiyitaho mu bice bye by’imyororokere kugira ngo hongere kumera nka mbere.
Gusa ngo ibyo ntibisobanura ko ubushobozi bw’umugore utwite bwo kwibuka ibintu bugabanuka cyangwa ngo ikigero cy’ubwenge gisubire inyuma ariko imyubakire yabwo iba itakiri nka mbere.
Dr Agustin Ballesteros umwe mu bakoze ubu bushakashatsi ati" Izo mpinduka z’ubwonko aba ari uburyo bwo kwirwanaho kugira ngo umugore azahangane no gutwita no kugirana isano n’uwo abyaye.”
Yakomeje agira ati " Iyo ni yo nkomoko y’imihindukire y’ubwonko bw’umugore utwite kugira ngo bukuze isano y’umugore n’uwo agiye kubyara izamutandukanya n’abandi bose kubera kumwitaho.”



















TANGA IGITEKEREZO