Ukivuga izina Range Rover, abazi iby’imodoka bahita bumva ya yindi ishobora kugenda aho ariho hose, na hahandi uba ubona hatagendetse kubera kunyerera cyangwa hari ibihuru n’ibigunda, zirahaca bikakurenga.
Gusa na none ahateraniye abakomeye uzahabwirwa n’uko mu modoka ziparitse hafi yaho uzabonamo Range Rover.
Hagereranywa ko mu moko y’imodoka za ‘SUV’ zose, nta n’imwe ishobora kurusha amanota Range Rover. Ifatwa nk’icyitegererezo cy’imodoka igaragaza ubukire n’ubusirimu, ikaba yanagenda mu mihanda y’ibice bitarageramo ibikorwa remezo.
“SUV” cyangwa “Sport Utility Vehicle” ni ubwoko bw’imodoka zikoze ku buryo zibasha kugenda mu mihanda ya kaburimbo (on-road), mu yindi itari kaburimbo, ndetse n’ahatari imihanda (off-road); bitewe n’uburyo ziba zigiye hejuru.
Ibyo byiyongeraho kuba zifite uburyo bwemerera uzitwara gushyira ingufu mu mapine ane icya rimwe mu gihe yongera umuvuduko, ibizwi nka ‘four-wheel drive’, 4X4, cyangwa 4WD.
Ku rutonde rw’imodoka za “SUV” zihenze muri uyu mwaka, iza 2024 Land Rover Range Rover, ziza ku mwanya wa kane kuko igiciro cyazo kiri hagati ya $109,025 na $371,475 bitewe na model wifuza, ndetse n’ikoranabuhanga ushaka ko bagushyiriramo.
Ikoranabuhanga ni kimwe mu byo Range Rover zizwiho cyane, by’umwihariko irishobora gufasha mu mutekano w’abari mu modoka. Aha naho ingano y’iryo uhabwa ishingira ku buryo uhagaze mu mufuka.
Nka Klassen Range Rover 5.0 Lwb Sv yatwaye Umwami wa Jordanie ari mu Rwanda, igira uburyo bw’ubwirinzi bw’anmasasu (bulletproof), ku buryo irashweho amasasu ya milimetero 7,62 mu ntera ya metero 10 atagira icyo ayitwara.
Ikirahure kiri ku gisenge cyayo gifungurwa ku buryo umuntu ahagarara mu modoka akagenda areba hirya no hino, na cyo ntigishobora gutoborwa n’amasasu.
Amapine yayo yabasha gukomeza urugendo rwa kilometero 80 ku muvuduko wa kilometero 80 mu isaha, kandi yarashweho.
Muri Gashyantare 2022, Sosiyete ya Jaguar Land Rover –ikorera Range Rovers mu Bwongereza kuva mu myaka ya 1970, yasinyanye amasezerano na Sosiyete y’Abanyamerika ifite izina rikomeye mu by’Ubwenge bw’Ubukorano (Artificial Intelligence, AI), NVIDIA, azatuma kuva mu 2025 hakorwa Range Rovers zikoresha ikoranabuhanga rya AI.
Imodoka za Range Rover zinakundirwa kuba zigira umwanya uhagije imbere, ku buryo abazicaramo bisanzura.
Urebye nka Klassen Range Rover 5.0 Lwb Sv yicaramo abantu batanu, ariko mu myanya y’inyuma ya shoferi abantu bashobora kwicara barebana nk’abari mu cyumba cy’inzu.
Range Rover zigitangira gukorwa mu 1970, zahawe moteri y’ibitembo (cylinders) umunani, ibizwi nka V8. Umwihariko wazo ariko washingiye ku kuba izo moteri zari zifite uburemere nk’ubw’iza V4.
Zagendaga ku muvuduko wa kilometero 160 mu isaha, zikabasha kongera umuvuduko kuva kuri zeru kugeza kuri kiloometero 96 mu isaha mu gihe cy’amasegonda 14 gusa.
Ugereranyije n’imodoka zo muri iyo myaka, Range Rovers zahise zigira igitinyiro kuko uwo muvuduko n’izo mbaraga zayo byari bihambaye.
Si ubwo gusa kuko n’uyu munsi imbaraga n’ububasha bya Range Rovers biracyakurirwa ingofero n’abasobanukiwe neza iby’imodoka, bikaba impamvu abihagazeho bumva badafite amahoro mu gihe mu modoka batunze hatarimo izifite bene icyo kirango.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!