Mu 2023, muri Mexique hapfuye abarenga 100. Muri uwo mwaka Leta zunze Ubumwe za Amerika nazo zapfushije benshi.
Ni mu gihe mu 2021 Canada yapfushije abarenga 600 biturutse ku mpamvu zifitanye isano n’ubushyuhe bukabije.
Usanzwe umenyereye ko nka gaz ishobora gusakara mu nzu yose wahakongeza umwambi hagafatwa n’inkongi; cyangwa waraza imbabura ahantu hafunze hari uharyamye ikaba yamucura umwuka agapfa; kimwe n’uko amashanyarazi ashobora gutwika inzu urimo agahiramo.
Ariko se “Ubushyuhe bukabije bwica umuntu bute?”
Imwe mu ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe ikomeje kuzonga ikiremwamuntu, ni ubushyuhe bukabije. Ubu ni bwo butuma ujya kubona ukabona ishyamba riratse rirakongotse kandi nta wacanye umuriro.
Uko ubushyuhe bwiyongera, imigezi itemba n’inzuzi, cyangwa ibiyaga, bishobora gukama.
Hejuru y’ibyo byose, ubwo bushyuhe butera imyuzure kuko degré Celsius imwe yiyongereye ku bushyuhe mu kirere ituma ibicu bibyara imvura byiyongeraho 7%.
Abashakashatsi bemeza ko ingaruka z’ubushyuhe bukabije umuntu azumva kuva mu mutwe kugeza ku mano, kuko butuma agira ibibazo by’umutima, impyiko, n’imitekerereze.
Iyo babivuga muri make, bagaragaza ko ubushyuhe bwinshi butuma amazi aba make mu mubiri w’umuntu mu gihe gito, bikageza aho umubiri utakibasha kwirwanaho ngo ube wagira ubukonje byihuse, umuntu agapfa.
Gusa si aho honyine bihera, kuko basobanurwa ko ubushyuhe bukabije butera ubwonko gukora nabi bikaba byatuma umuntu atabasha kwibuka, cyangwa yaba afite ibindi bibazo by’imitekerereze bikarushaho kuzamba.
Bunatuma umutima ukoresha imbaraga nyinshi cyane kurusha izo usanzwe ukoresha. Ibi bituma umutima uruha ntubashe kugena ubushyuhe bukwiye mu mubiri, bukaba bwagera kuri degré Celsius 41. Ubusanzwe umuntu udafite ikibazo, agira ubushyuhe buri kuri degré Celsius 37.
Uretse umutima n’ubwonko, ubushyuhe bukabije bugera no ku bihaha bugatuma bidakora akazi kabyo neza nk’uko abashakashatsi babyemeza. Ni cya gihe ubona umuntu yabize icyuya kikamurenga, cyangwa yaba afite indwara z’ubuhumekero nka asthma ukaba wagira ngo arahumeka uwa nyuma.
Impyiko zibasha gukora iyo umuntu afite amazi ahagije mu mubiri. Cya gihe ubushyuhe bwabaye bwinshi amazi akaba make mu mubiri, ntizibasha gukora ndetse ibyago by’uko zangirika biba byiyongera. Iyo impyiko zihagaritse gukora, ushobora kugagara cyangwa ugapfa.
Uruhu na rwo rugerwaho n’ingaruka z’ubushyuhe bukabije. Ruzaho ibiheri cyangwa rugahinduka ku buryo ushobora kubireba ukagira ngo ni ubushye.
Asobanura ku buremere bw’ingaruka z’ubushyuhe bukabije ku ruhu, Larry Kenney wigisha muri Penn State University yagize ati “Uburyo bubiri bw’ingenzi bwashoboraga kugabanya ubushyuhe bwiyongera mu mubiri wacu, ni ukongera amaraso atembera mu ruhu –uburyo bushoboka ku bantu gusa– no kuba wabira icyuya umubiri wose.”
Iyo habayeho ubushyuhe bukabije, ibyo byose ntibiba bigishobotse. Ni yo mpamvu bwa bushyuhe buhera mu mubiri, bikarangira umuntu apfuye.
Hatangwa inama ko mu gihe wumva ubira icyuya cyinshi, utabasha gutekereza neza kandi wumagaye, cyangwa kubira icyuya bikaba ntacyo birimo gufasha umubiri, ari ikimenyetso cy’uko ushobora kuba uri cyangwa ugeze ahantu hari ubushyuhe bukabije.
Icyo gihe usabwa kwinjira ahatwikiriye, byaba byiza kurusha ukajya ahagera akayaga. Iyo bikomeje kugorana, uburyo bundi bushoboka bwagufasha ni ukujya mu mazi akonje.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!