Ku batabizi rero usanga bibabera umutwaro bakabura uko bifata kuko bene uwo musore aba ari umuntu bigoye kunezeza no kuba yakugirira icyizere.
Urubuga elcrema rukunze gutanga inama ku bijyanye n’urukundo ndetse no ku mibanire y’abashakanye, rutanga inama zafasha umukobwa gukundana n’umusore ucecetse bakabigendanamo neza kugeza babanye.
Kora ku buryo akwisanzuraho
Iyo uziko umusore mukundana adapfa kuvuga cyangwa se yitinya ukora ku buryo akwisanzuraho, ukamugira inshuti magara, ukamugisha inama, iyo umuha umwanya, iyo ukunda kumusetsa, kumuganiriza byinshi, ntabwo akomeza kuba umuntu ujunjamye kuri wowe, wenda abawe ku bandi ariko wowe umuhindura usanzwe.
Kumubaza ibibazo
Ntukwiriye gutekereza ibyo atavuze, ugomba kumubaza ibibazo bijyanye n’ibyo ateganya cyangwa se apanga kugeraho bijyanye n’urukundo rwanyu mwembi.
Iyo wicecekeye ukajya wibwira ibyo atavuze ushobora kuzatungurwa n’uko ibyo wibwiraga ntaho bihurye n’ukuri.
Kwirinda gushyira ibye ahagaragara
Umusore cyangwa umugabo ujunjamye aba ari umuntu ugira ibanga, udashaka ko ibye bimenyekana.
Iyo mukundana rero ntaba ashaka ko ibye wabitangaza hanze, ugomba kwitonda kugira ngo mutazabipfa wajyanye hanze ibyo mutemeranyijweho nta ruhushya yaguhaye.
Gusobanukirwa n’imiterere ye
Si byiza guhora wibaza ku miterere ye, ibyiza ni ukumwakira uko ari. Kuko nubwo wenda adashobora kugutetesha no kukuguyaguya mu ruhame ariko ashobora kukugabira ibye byose, mu buryo bwe yitonze.
Ni umuntu ukomereka vuba
Umuntu ujunjamye ashobora gukomeretswa mu buryo bwihuse n’imyitwarire yawe cyangwa se ibikorwa byawe.
Impamvu ni uko aba atari buvuge byinshi ngo agutonganye bimushiremo; kugumana na byo rero biramubabaza cyane. Bisaba ko muri bikeya avuze wumva byinshi ndetse ukihutira gukora kuko atabisubiramo.
Ntukamuteshe agaciro
Ikintu gishengura umusore ujunjamye imbere y’inshuti ye ni uguteshwa agaciro.
Aba akeneye kubahwa nk’abandi bagabo bose aho bava abakagera bakunda icyubahiro.
Iyo rero wowe mukundana utamuha icyubahiro bishobora kubatanya nubwo uba utekereza ko atari buvuge, mwubahire uko ari.
Musembure ku mbuga nkoranyambaga
Umusore ujunjamye nubwo aba adakunda kuvuga , iyo umusembuye mu nyandiko, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga ahita yiva inyuma akavuga byinshi atabashaga kukubwiza umunwa.
Iyo rero atangiye kwirekura akakwandikira byinshi bitandukanye, bimuzamurira icyizere maze mwaba munari kumwe akuririra ku byo mwandikiranye akabasha kukuvugisha ndetse akagenda akwisanzuraho.
Ugomba kuba umwizerwa
Abasore bajunjamye birabagora kwizera umuntu uwo ari we wese, bahora bashidikanya, niba rero akugiriye icyizere akakugira inshuti ni byiza ko nawe umwereka ko uri uwo kwizerwa.
Igarurire umutima we mu bikorwa byiza n’ubumuntu kugira ngo ye kugushidikanyaho nubwo ariko yitereye.
Atinya gufata ibyemezo,mufashe kubigeraho
Umusore ujunjamye usanga agorwa no gufata ibyemezo, iyo rero ubona ko bimuyobeye, bisaba ko umuba hafi kandi iyo wamugize inshuti magara akumvira vuba.



















TANGA IGITEKEREZO