00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko wakoresha igihe neza: Kuko utakizigama gikoreshe neza

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 5 December 2013 saa 11:07
Yasuwe :

Igihe gitandukanye cyane n’ibindi bintu. Ntushobora kukizigama kugira ngo uzagikoreshe nyuma nk’uko ushobora kuzigama amafaranga, ibiryo, lisansi cyangwa ibindi bintu. Kudakoresha igihe cyawe neza ngo aha urashaka kukizigama byaba ari ukwishuka.
Abanyarwanda bakunze kuvuga ngo “Igihe cyahise ntikigaruka”, kandi koko ni ko biri, icyo utakoze uyu munsi nibigera ejo ntuzagarura umunsi washize ngo ugikore ahubwo uzakora iby’uwo munsi.
Bigenda bite iyo uryamye amasaha umunani asigaye yose (…)

Igihe gitandukanye cyane n’ibindi bintu. Ntushobora kukizigama kugira ngo uzagikoreshe nyuma nk’uko ushobora kuzigama amafaranga, ibiryo, lisansi cyangwa ibindi bintu. Kudakoresha igihe cyawe neza ngo aha urashaka kukizigama byaba ari ukwishuka.

Ugomba gukunda akazi kugira ngo igihe kitagucika

Abanyarwanda bakunze kuvuga ngo “Igihe cyahise ntikigaruka”, kandi koko ni ko biri, icyo utakoze uyu munsi nibigera ejo ntuzagarura umunsi washize ngo ugikore ahubwo uzakora iby’uwo munsi.

Bigenda bite iyo uryamye amasaha umunani asigaye yose ukayamara nta cyo ukora wibwira ngo urazigama igihe? Iyo uwo munsi ushize ayo masaha utagize icyo uyakoramo ubwo aba yagiye buheriheri.

Igihe gishobora kugereranywa n’umugezi munini utemba wihuta. Buri gihe ugenda umujyo umwe. Ntushobora kuwuhagarika kandi ntushobora gukoresha buri gitonyanga cyose cy’amazi yawo.

Igihe ntiwabasha kukizigama ngo bigire icyo bikumarira, ahubwo ugikoresha mu bintu by’ingirakamaro kandi neza kuko ari byo bizakugirira akamaro none n’ejo hazaza. Ariko kugira ngo ibyo ubigereho, ugomba guhangana n’ibintu bibiri bidutesha igihe: kurazika ibintu hamwe no kugira akajagari.
kurazika ibintu.

Abantu bakunda kuvuga ngo “ntugashyire ejo ibyo washoboraga gukora none.” Abandi bo basa n’abagoreka ayo magambo bakavuga ngo “ntugashyire ejo ibyo washoboraga kuzakora no mu cyumweru gitaha”.

Abantu bamwe Iyo bafite akazi kataboroheye ntibabura impamvu zituma bakarazika ntibagakore. Dukurikije uko inkoranyamagambo imwe ibisobanura, “kurazika ibintu” bisobanura “kugira akamenyero ko kwimurira ikindi gihe ibintu byakagombye gukorwa uwo mwanya.”

Ku muntu urazika ibintu, gutinda gukora ibintu aba yarabigize akamenyero. Iyo akazi kamubanye kenshi, abona ko umuti ari ukukarazika, akishimira ko abonye umwanya wo “kwikorera ibyo ashaka” kugeza ubwo akazi kongeye kumubana kenshi.

Tera intambwe yo gukorana n'abandi aho gusubika ibyo wagakoze

Hari igihe biba ngombwa ko turazika imwe mu mirimo twagombaga gukora none cyangwa yose bitewe wenda n’uko tutameze neza mu mubiri ndetse no mu byiyumvo, ariko si byiza kurazika akazi nta mpamvu igaragara ihari.

Ubwo rero niba wahawe akazi, menya “igihe gikwiriye” cyo kugakora maze ugakore. Uzaba wirinze kugwa mu mutego wo kurazika ibintu ndetse n’ingaruka zabyo, kuko akazi wakoze neza kazagutera kunyurwa.

Twifashije agatabo « Réveillez-vous »


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages