Maze igihe nanjye nariyemeje kuzireka ariko hari aho bigera nkumva intege ziracitse bikarangira nongeye nkazisubiraho, niyo mpamvu naganiriye n’umuntu umaze imyak 11 yaraziretse burundu, yambwiye uko yabigenje.
Yambwiye ko impamvu yaretse inyama ari uko yumvaga ko zishobora kugira ingaruka ku buzima bwe kandi ari umuntu ushaka kwiyitaho.
Umuntu atangira gahoro gahoro
Impamvu abantu benshi bijya bibananira ni ukubera ko bumva ko ako kanya bihita bishoboka kureka inyama burundu kandi ari ari urugendo umuntu akora gahoro gahoro.
Abahanga bavuga ko umuntu abigenza gahoro gahoro. Urugero ushobora gutangira ureka inyama zimwe na zimwe nk’inyama zitukura ukarya izindi kugeza ubwo nabwo wiyemeje kugenda uzireka. Umuntu yishyiriraho intego akagenda azikora gahoro gahoro.
Uwo twaganiriye yambwiye ko umuntu adashobora kuzireka gutyo gusa ko bifata igihe kugira ngo umuntu abanze abimeneyere.
Ati “Nta muntu ushobora kubireka gutyo gusa ugenda ubikora gake gake, wenda ukabireka icyumweru ukabisubiraho, ukifata icyumweru ikindi ukazirya, ukifata ibyumweru bibiri, ubundi ukifata kwezi bikageraho ugasanga waraziretse burundu utakizitekerezaho.”
Yakomeje agira ati “Igihe bikuryohera kubireka ni hahandi usanga hari ingaruka nziza biri kugira ku buzima bwawe, bitewe n’icyo wifuzaga kugeraho.”
Kurya ibintu bifite intungamubiri zimeze kimwe nk’iz’inyama
Wa muntu yambwiye ko ikintu gifasha umubiri ari ukurya ibintu bifite intungamubiri zimeze kimwe nk’iziri mu nyama kubera ko ibyo umubiri ukeneye uba wabyakiriye. Muri izo ntungamubiri harimo Vitamine na Protein.
Ati “Iyo umuntu yariye ibifite intungamubiri nk’iz’inyama umubiri ntabwo utakaza ibyo usanzwe umenyereye, ahubwo umubiri ukomeza kwakira ibintu bifite intungamubiri kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bwawe.”
Kugeregaza indyo zitandukanye zishobora kukuryohera
Kuva ku nyama ntabwo bivuze ko umuntu aba agiye kurya ibindi bibishye cyangwa se ibyo atishimiye. Mu gihe uhisemo kureka inyama hari izindi ndyo wagerageza kandi nazo zikakuryohera.
Umuntu ashobora kugeraza ibintu bitandukanye adasanzwe amenyereye cyangwa se ukaniga guteka indyo nshya izajya isimbura inyama. Ibi bishobora gufasha umuntu kudatekereza ku nyama cyane cyangwa ngo yumve ko yongeye kuzishaka.
Bigire akemenyero
Kureka ubuzima umuntu amenyereye ntibijya byoroha. Iyo umuntu amenyereye umuco runaka biragora kuwuvaho ariko umuco ni ibyo umuntu yimenyereza gukora bikagenda bimufata igihe kinini.
Kureka inyama nabyo ni uko bigenda umuntu agenda yimenyereza gake gake bigahi
Kubimenyesha abandi mubana
Niba wiyemeje gukora impinduka, abantu bagukikije bagomba kubimenya. Umuryango wawe hamwe n’abandi musangira buri gihe bagomba kumenya icyemezo cyawe cyo kutarya inyama.
Abo nabo bashobora kugufasha kugera ku ntego yawe, ariko ntuzitege ko nabo bazireka ahubwo bagufasha kuguma ku cyemezo cyawe.
Birashoboka ko rimwe na rimwe ucika intege rero biba byiza ko ugira abantu ku ruhande bagushyigikiye kandi bashobora kugufasha mu rugendo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!