Aho gusohoka no gusura inshuti, hari igihe Weekend iba umwanya mwiza wo kuba wenyine, ukicara ugatuza ndetse ugafata n’umwanya wo kwitekerezaho.
Ibi ni bimwe mu byo wakora igihe uteganya kumara iyi Weekend uri wenyine
Kwiyitaho
Iyo umuntu amaze iminsi myinshi ari mu kazi, ni byiza ko muri Weekend afata umwanya akiyitaho ukanita ku mubiri we, ibi ashobora kubikora aha umwanya munini imyitozo ngororangingo ndetse agafata n’igihe cyo guteka bimwe mu byo kurya yari akumbuye.
Kwiga ku buzima bwawe
Iyo umuntu akora buri munsi, ntagira umwanya wo kwisuzuma no kwiyigaho ngo arebe ubuzima bwe aho bujya n’aho buva.
Ni byiza ko muri iyi Weekend wakwicara hamwe ukitekerezaho ugatekereza ku buzima bwawe ukibaza uti “ese ndi uwo nifuza kuba we?” Ese intego nihaye ngeze he nzesa ? Ese hari imbogamizi ndi guhura na zo?
Ibi bituma ubasha gukomeza mu cyekerezo wiyemeje guha ubuzima bwawe ndetse waba wari utangiye gutandukira ukagarukira hafi.
Kuruhuka
Ni byiza kugira umwanya wo kuruhuka uri wenyine, ibi bifasha ubuzima bwawe bwo mu mutwe (mental health) kubera ko ugira umwanya urambuye wo kugabanya umunaniro ukabije uba waratewe n’akazi.
Nubwo kuryama na byo ari byiza ariko sibwo buryo bwonyine umuntu aruhukamo, ushobora gufata umwanya ugakora urugendo rugufi aho utuye cyangwa ukajya kwicara ahantu hatuje.
Gukora ibyo uhora ushaka gukora
Nk’abantu bagira akazi kenshi, hari igihe uba ushaka gukora ibintu ntubikore, ugahora wibwira ko uzagira umwanya uhagije wo kubikora.
Muri iyi Weekend wafata umwanya ugakora ibyo byose washatse gukora kuva kera, niba ari ugusoma igitabo, niba ari ukujya ahantu washakga gusura wafata umwanya wawe ukabikora.
Kwisohokana
Abantu ntibajya bumva ko kwisohokana ari byiza kandi bishoboka, iyo umuntu atekereje kwijyana muri restaurant yumva ko biteye isoni kandi siko biri.
Muri iyi Weekend ufate umwanya wisohokane, ugire umwanya wo kuba wenyine wiganirize kandi ugira ibihe byiza bitabaye ngombwa ko uba uri kumwe n’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!