00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko wasukura umusego wahindanyijwe n’ibyuya bya nijoro

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 27 May 2023 saa 04:14
Yasuwe :

Ntawe utazi uburyo akenshi umusego umuntu yiseguza aryamye ushobora guhindana kubera ibyunzwe yatakaje igihe asinziriye.

Inzobere mu bijyanye n’isuku, Suus Sengers avuga ko kuba umusego wagera aho uzaho ibizinga by’umuhondo ari ibintu biba bibangamye no kubirebesha amaso ubwabyo.

Mu nkuru ya 7Sur7, Sengers yavuze ko igihe umuntu arambitse umutwe we ku musego aryamye, bituma abira ibyuya ndetse umubiri ukarekura n’andi matembabuzi ku buryo nta kabuza ibyo byinjira mu mwenda w’umusego mu gihe runaka ukaba watangira kugaragaza ibyo bizinga by’umuhondo.

Sengers yavuze ko mu ijoro rimwe umuntu uryamye ashobora gusohora ibyuya bigera kuri kimwe cya kabiri cya litiro.

Uburyo butangwa bwo gusukura umusego wajeho ibyo bizinga, ni ukwifashisha imashini zimesa ugashyiramo umuti witwa "Vanish Oxi Action" uzwiho kuvana ibizinga ku myenda hanyuma imashini ikagukorera akazi gasigaye.

Mu gihe ibizinga bitavuyeho, usabwa kwiyambaza undi muti wamamaye mu kumara ibizinga mu myenda uzwi nka "eau de javel" (NaClO) cyangwa se ugafata uwo musego ukawinika mu mazi meza arimo umuti wica microbe azwi nka "H2O2" arimo igice cy’igikombe cy’umutobe w’indimu.

Ibi ubikora amasaha make hanyuma ukabona kongera kumesa umusego wifashishije imashini imesa ukawanika ku zuba.

Indi nama itangwa ni iyo kugerageza gufunika umusego wawe mu kintu kitinjirwamo n’amazi, hanyuma ukajya uwumesera mu mashini zabugenewe nibura inshuro enye mu mwaka.

Niba umusego ufunikishijwe umwenda winjirwamo n’amazi ugirwa inama yo kuwumesa buri cyumweru cyangwa buri kwezi niba ufunitse mu mwenda utinjirwamo n’amazi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages