Mu buzima hari abantu badashobora guhakanira umuntu, uko byagenda kose icyo umusabye cyose akavuga yego cyane ko niba ari umukoresha we bigoye kumuhakanira.
Ni ha handi yisanga yemereye abantu gukora byinshi ariko ntabashe kubirangiza byose akisanga mu makosa kandi yagerageje gukora ibyo yasabwe byose.
Niba nawe bijya bikubaho ukabona utazi uburyo bwo guhakanira umuntu mukorana cyangwa se umukoresha wawe mu buryo butari bwumvikane nabi, dore uko wabigenza.
Gufata umwanya ugasobanukirwa ibyo uri gusabwa
Hari igihe umukoresha wawe cyangwa se uwo mukorana ashobora kuza akakubwira ko akeneye ko umufasha ikintu runaka, nawe ugafatiraho ugahita ubyemera utabanje gufata umwanya ngo wumve neza icyo bari kugusaba.
Ushobora kudahita uhakana ahubwo ugasaba umwanya wo kubanza gusobanukirwa neza akazi ako ari ko mbere yo kwemerera umuntu gukora ibyo utazi ko uri bubonere umwanya.
Gusobanura impamvu wumva ko utabishoboye
Mu gihe ari ibintu byihutirwa by’akazi biba byiza guhita umenyesha impamvu ikintu kitari bukorwe vuba cyangwa se impamvu kitari bukorwe, mbere yo kugira ngo akazi gapfe utavuze.
Mu gihe ubona ko bitari bukunde, ni byiza guhita uvuga impamvu wumva ko utari bubishobore hakiri kare kandi ukabisobanura neza kugira ngo byumvikane.
Kwerekana ubundi buryo byakorwa
Mu gihe ubona ko ikintu utari bukibonere umwanya, byaba byiza kwerekana izindi nzira byakorwamo, ushobora kuvuga ikindi gihe wabonera umwanya cyangwa se undi muntu wabasha kubikora kandi akabikorera mu gihe.
Ushobora no kwerekana uburyo wakora bimwe ibindi bikaza gukorwa n’abandi cyangwa ukaza kubikomeza nyuma kugira ngo akazi kose katakujya ku mutwe kandi utabibashije.
Guhakana mu buryo bwiza
Mu gihe umuntu aje kugusaba ubufasha runaka si ngombwa ko umubwira nabi cyangwa se ngo wicishe bugufi cyane ukabye, uburyo uhakanyemo ni ingenzi cyane kuko ni byo bishobora gutuma umuntu akumva neza.
Si byiza kugaragaza ko wishimiye guhakana ariko si byiza guca bugufi cyane kuko bishobora kwerekana ko bakomeje kugusaba ushobora kugera aho ukemera.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!