00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukraine yohereje umusaza w’imyaka 71 mu myitozo ya gisirikare

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 28 August 2023 saa 03:01
Yasuwe :

Igisirikare cya Ukraine cyohereje umusaza w’imyaka 71 mu myitozo ya gisirikare ijyanye n;ikoreshwa ry’intwaro z’abanyaburayi baherutse guhabwa.

Financial Times yatangaje ko uwo musaza yoherejwe mu Budage, aho izindi ngabo z’icyo gihugu zigiye gutorezwa.

Bivugwa ko uwo musaza ari umukorerabushake ushaka gufasha igihugu cye guhangana n’igisirikare cy’u Burusiya bamaze umwaka n’igice bahanganye.

Abasirikare b’abadage bashinzwe gutoza ingabo za Ukraine, bagaragaje ko binubira uburyo ingabo za Ukraine zihitamo kohereza abantu bakuze mu myitozo mu gihe abakiri bato bagumishwa ku rugamba.

Abasesenguzi bavuga ko biterwa n’uko imyitozo abanyaburayi baha ingabo za Ukraine, nta kidasanzwe ihindura ku rugamba bityo Ukraine ikabona kohereza abakiri bato benshi ari uguta umwanya.

Aba basirikare bakuze kandi, abashinzwe imyitozo mu Budage bavuga bibagora kubahugura kuko bumva ko bazi byinshi kuko abenshi barwanye mu gihe cy’intambara y’ubutita.

Ikindi kibazo ni inyito zitandukanye z’ibikoresho bya gisirikare kuko ingabo za Ukraine byinshi zikoresha byakozwe n’abarusiya, mu gihe iby’abanyaburayi biba bifite inyito n’imikorere yabyo. Ururimi narwo rwagaragajwe nk’indi mbogamizi.

Ingabo z'u Budage zinubiye ko Ukraine izoherereza abasirikare bakuze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages