00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukwezi kuri kure y’Isi bingana iki?

Yanditswe na Nshuti Hamza
Kuya 12 October 2024 saa 09:25
Yasuwe :

Ni ikibazo ushobora kumva ukagira ngo kiroroheje ku buryo wagisubiza mu mubare umwe, ariko abashakashatsi bavuga ko nta ntera ihari izwi mu buryo buhamye, ahubwo ko intera iri hagati y’Isi n’Ukwezi kuyimurikira ihindagurika bitewe n’urugendo rwako mu kuzenguruka Isi, nayo iba iri mu rugendo.

Aganira na Live Science, Craig Hardgrove wigisha iby’ubumenyi bw’Isi n’ubushakashatsi mu Isanzure muri Kaminuza ya Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagize ati “Intera benshi bakunze kugenderaho muri rusange ya kilometero 384,400, ni igereranya ryiza, ariko inzira y’Ukwezi izenguruka Isi igenda ihindagurika, bivuze ko n’intera [hagati y’Ukwezi n’Isi] ihindagurika.”

Hardgrove asobanura ko iyo ntera ishobora kuba kilometero 356,470 mu gihe Ukwezi kwegereye Isi cyane, ahitwa ‘perigee’.

Naho iyo kuri kure cyane ahitwa ‘apogee’, haba harimo intera ya kilometero 405,600 uvuye ku Isi.

Inzobere mu by’Isanzure, Phil Plait, asobanura imibumbe yo mu Karere Izuba riherereyemo (Solar Sytem) irimo Mercury, Venus, Mars, Jupiter, Saturn, Uranus, na Neptune yisanga iri hagati y’Ukwezi n’Isi iyo kwageze muri ‘apogee’, kubera intera nini kuba kwagezemo.

Abashakashatsi bemeza ko ubusesenguzi bwabo bushingiye ku makuru aturuka ku byogajuru bya Apollo byoherejwe n’Abanyamerika mu myaka ya 1960 na 1970.

Muri rusange, iyo Ukwezi kwegereye Isi cyane uko kuyimurikira byiyongeraho 30%, ndetse uko ubunini bwako bugaragara bikiyongeraho 14% ugereranyije n’uko kuba kugaragara iyo kuri kure cyane.

Intera iri hagati y'Isi n'Ukwezi irahindagurika bitewe n'aho buri kimwe kiri mu rugendo birimo mu Isanzure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages