Aganira na Live Science, Craig Hardgrove wigisha iby’ubumenyi bw’Isi n’ubushakashatsi mu Isanzure muri Kaminuza ya Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagize ati “Intera benshi bakunze kugenderaho muri rusange ya kilometero 384,400, ni igereranya ryiza, ariko inzira y’Ukwezi izenguruka Isi igenda ihindagurika, bivuze ko n’intera [hagati y’Ukwezi n’Isi] ihindagurika.”
Hardgrove asobanura ko iyo ntera ishobora kuba kilometero 356,470 mu gihe Ukwezi kwegereye Isi cyane, ahitwa ‘perigee’.
Naho iyo kuri kure cyane ahitwa ‘apogee’, haba harimo intera ya kilometero 405,600 uvuye ku Isi.
Inzobere mu by’Isanzure, Phil Plait, asobanura imibumbe yo mu Karere Izuba riherereyemo (Solar Sytem) irimo Mercury, Venus, Mars, Jupiter, Saturn, Uranus, na Neptune yisanga iri hagati y’Ukwezi n’Isi iyo kwageze muri ‘apogee’, kubera intera nini kuba kwagezemo.
Abashakashatsi bemeza ko ubusesenguzi bwabo bushingiye ku makuru aturuka ku byogajuru bya Apollo byoherejwe n’Abanyamerika mu myaka ya 1960 na 1970.
Muri rusange, iyo Ukwezi kwegereye Isi cyane uko kuyimurikira byiyongeraho 30%, ndetse uko ubunini bwako bugaragara bikiyongeraho 14% ugereranyije n’uko kuba kugaragara iyo kuri kure cyane.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!