Inkuru dukesha urubuga huffingtonpost ivugako “Klittra” ari ijambo ryashyizwe mu nkoranyamagambo yo muri Sweden rikaba ari ijambo rikomatanyije amagambo abiri ari yo “Clitoris” (igice kigira ubushake mu gitsina cy’umugore) ndetse na Glittra ( Briller).
Mu busobanuro bw’iryo jambo hibandwa kuri icyo gice n’ubwo mu bijyanye no kuzanira ibyishimo umugore kidahabwa agaciro kanini.
Impaka ku ikoreshwa ry’iryo jambo zatangiye muri 2014 ko hashakwa ijambo ryihariye ku kwikinisha ku bagore akaba ari igitekerezo cyari cyazanywe n’Ishyirahamwe ryo muri Sweden riharanira uburezi bw’umwana w’umukobwa (RFSU).
Ngo impamvu nyamukuru yo gushaka ijambo ryihariye ni uko iyo hakoreshejwe ijambo masturbation (kwikinisha humvikana abagabo gusa ko aribo bakora icyo gikorwa nyamara ngo n’abagore bakaba babikora.
Kristina Ljungros umuvuzi w’Iryo huriro riharanira uburezi bw’umwana w’umukobwa yagize ati " Iyo bavuze masturbation humvikana abagabo gusa nyamara ni igikorwa kiri rusange ku bagabo no kubagore.Igihe rero hatari ijambo mu rurimi twajya tubivuga gute?”
Suede yashakiye umuti icyo kibazo cy’iryo huriro maze ibona ibisubizo by’abagera ku 1200 batanze amazima ariyo klittra, pulla na Selfa ko yajya ariyo akoreshwa mu kuvuga ukwikinisha kw’abagore maze klittra aba ariryo rishyirwa mu nkoranyamagambo y’icyo gihugu.
Muri uyu mwaka wa 2015 kwikinisha biracyafatwa nk’ikintu kizira nk’uko urubuga Terrafemina rwagaragaje ko 42% bikinishije muri 2014 mu gihe abagabo bari kuri 72%.



















TANGA IGITEKEREZO