Hari abagore n’abakobwa bakunda koga amazi ashyushye umubiri wose no mu myanya ndangagitsina. Inzobere ku buzima bw’abagore zivuga ko bigabanya ububobere mu gitsina, bikaba byatuma n’igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina kitagenda neza.
Urubuga rwa aufeminin rwandika cyane ku buzima bw’abagore, ruvuga ko ko umugore usukura imbere mu gitsina akoresheje isabune isazwe cyangwa isabune zihumura, kogeshamo imiti yica mikorobe n’ibindi, byose atari byiza kuko bigira ingaruka mbi.
Bavuga kandi ko gushyira ibishushanyo (tatouage) ahegereye igitsina nabyo bigira ingaruka zitandukanye nubwo zidahita zigaragara ako kanya.
Gutera imibavu ihumura mu gitsina ku bagiramo impumuro itari nziza nabyo ngo si byiza kuko bituma mikorobe zibasira iyo myanya zirumbuka.
Ku binjyanye n’imyambarire, izi nzobere zivuga ko atari byiza kwambara amapantaro afashe cyane kuko bibuza imyanya y’ibanga guhumeka neza. Buvuga kandi ko atari byiza ko umugore ararana ikariso kuko mu masaha y’ijoro igitsina kiba gikeneye guhumeka.
Ku bijyanye n’isuku y’imbere mu gitsina, batanga inama z’uko umugore yakoza imbere mu gitsina cye akoresheje amazi asukuye, akirinda gushyiramo isabune cyangwa undi muti wose atandikiwe na muganga.
Amazi ava imbere mu gitsina ngo yifitemo ubushobozi bwo kucyoza no kurwanya mikorobe izo arizo zose zishoshobora gutera umwanda cyangwa impumuro itari nziza.




Ibitekerezo 0