Uyu mubyeyi wari kumwe n’umugabo we ukomoka mu Bwongereza yatangarije abanyamakuru ko bari bafite gahunda yo kubyara abana umunani gusa.
Ati "Twari twateganyije ko tugiye kubyara umwana wa munani, ariko biragaragara ko hari n’abandi benshi dushobora kubona."
Uyu mubyeyi wabyaye abazwe aba bana batanu bavukiye amezi arindwi barimo abakobwa batatu n’abahungu babiri bahise bahabwa ubufasha bw’ubuvuzi burimo no gufashwa guhumeka.
Aba bana biswe amazina ya Arianna Daisy, Charles Patrick, Elizabeth May, Evangeline Rose na Henry James.
Dominika Clarke ukomoka muri Pologne yavuze ko gutwita kwe ari igitangaza kuko ibitaro bivuga ko amahirwe yo gusama inda iri kuri uru rwego.
Muri iki Cyumweru nibwo uyu mubyeyi yatangaje ko nta kibazo cy’ubuzima na kimwe afite nyuma yo kwibaruka abana batanu bavutse ku munsi wa Saint Valentin.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!