00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umubyeyi w’abana barindwi yibarutse batanu umunsi umwe

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 25 February 2023 saa 12:18
Yasuwe :

Dominika Clarke, usanzwe ari umubyeyi w’abana barindwi bafite hagati y’amezi 10 kugeza ku myaka 12, yibarutse abandi batanu ku munsi umwe mu bitaro biri i Krakow mu majyepfo ya Pologne.

Uyu mubyeyi wari kumwe n’umugabo we ukomoka mu Bwongereza yatangarije abanyamakuru ko bari bafite gahunda yo kubyara abana umunani gusa.

Ati "Twari twateganyije ko tugiye kubyara umwana wa munani, ariko biragaragara ko hari n’abandi benshi dushobora kubona."

Uyu mubyeyi wabyaye abazwe aba bana batanu bavukiye amezi arindwi barimo abakobwa batatu n’abahungu babiri bahise bahabwa ubufasha bw’ubuvuzi burimo no gufashwa guhumeka.

Aba bana biswe amazina ya Arianna Daisy, Charles Patrick, Elizabeth May, Evangeline Rose na Henry James.

Dominika Clarke ukomoka muri Pologne yavuze ko gutwita kwe ari igitangaza kuko ibitaro bivuga ko amahirwe yo gusama inda iri kuri uru rwego.

Muri iki Cyumweru nibwo uyu mubyeyi yatangaje ko nta kibazo cy’ubuzima na kimwe afite nyuma yo kwibaruka abana batanu bavutse ku munsi wa Saint Valentin.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages