Polisi yo mu gace ka Suffolk yatangaje ko uyu muganga witwa Bruno Valenzuela w’imyaka 31, yafashwe nyuma y’uko ibitangazamakuru byo muri ako gace bikwirakwije amashusho amugaragaza akubita cyane ku mugongo no mu gatuza uwo mwana w’umuhungu urwaye indwara ya cerebral palsy.
Christopher Brower, se w’uyu mwana, yagize ati “Itangazamakuru ni ryo ryabaye intandaro yo kugira ngo abapolisi bo muri Suffolk bafate umuforomo wakubise umwana wanjye.”
Brower usanzwe ari umupolisi wa NYPD, yashinje abapolisi bo muri Suffolk kudahita bata muri yombi Bruno mu buryo bwihuse, avuga ko yabwiwe n’abashinzwe iperereza ko bakeneye umukono wa muganga ugaragaza ko gukubita mu gatuza bitari ngombwa mu buvuzi.
Ati “Ndi umupolisi nkora iperereza. Nafashe abakekwaho ibyaha barenga 500 mu buzima bwanjye. Sinigeze numva na rimwe ukuntu mufite ibimenyetso byose ariko mukambwira ngo mukeneye umuforomo ubabwira ko gukubita umwana wanjye bitari ngombwa mu buvuzi?”
Brower yongeyeho ko umupolisi wo mu ishami rishinzwe guharanira uburenganzira bw’abahohotewe ashobora kuba yaranze kwihutisha ifatwa ry’uyu muganga kuko yari hafi kujya mu biruhuko.
Ati “Byari bimeze nk’aho batashakaga kwivanga. Ndumva ntewe isoni no kuvuga ko dukora umurimo umwe.”
Umuryango w’uwo mwana watangaje ko watunguwe cyane n’ibikorwa bya Valenzuela, uvuga ko yari amaze imyaka itatu yita ku mwana wabo kandi yari nk’umwe mu bagize umuryango.
Camille Harlow, umuyobozi w’Ikigo cya Christian Nursing Registry, gitanga serivisi z’abaforomo n’abita ku bana n’abantu bafite ubumuga, ari na ho Valenzuela yakoraga, yavuze ko yatangajwe cyane n’aya makuru, ashimangira ko ari ubwa mbere ikintu nk’icyo kibaye mu myaka 38 ishize.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!