Malam Wahab Ahmed ukomoka mu gihugu cya Nigeriya ahitwa Ojagboro, yagiye gusaba urukiko ko bamutandukanya n’umugore we witwa Abike Wahab, kubera ko ari umunebwe. Umugore ariko avuga ko umugabo amusaba gukora ibirenze ubushobozi bwe, ariko agiye kujya abikora aho kugira ngo batandukane.
Amakuru dukesha urubuga rwa allafrica avuga ko Malam Wahab Ahmed w’imyaka 48 y’amavuko, amaze imyaka itandatu abana n’umugore we bashakanye mu 200, babyaranye abana babiri b’abahungu.
Uyu mugore Abike Wahab, akaba adashobora no kwibwiriza gukubura icyumba bararamo abyutse, akabikora abwirijwe n’umugabo.
Malam Wahab Ahmed avuga ko umugore we akunda kuryamira, yabyuka akareba filime ntiyite ku nshingano z’imirimo yo mu rugo.
Malam Wahab Ahmed imbere y’urukiko yagize ati "Nyagasani, ndashaka gutandukana n’uyu mugore, kuko sinshobora gukomeza kwihanganira imico ye mibi n’ubunebwe bwe.”
Umugore ariko akavuga ko bidashoboka kuko agishaka kubana n’umugabo we. Abike Wahab ati ”Umugabo wanjye arambabaza cyane, ampatira gukora imirimo irenze ubushobozi bwanjye. Ariko ngiye kujya nkora ibyo ashaka.”
Abike Wahab yinginze urukiko ngo rumwunge n’umugabo we, kuko adashaka ko batandukana.



















TANGA IGITEKEREZO