00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugabo byakekwaga ko yapfuye yasubiye ku ivuko nyuma y’imyaka 50

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 21 September 2023 saa 07:22
Yasuwe :

Umugabo wo muri Kenya witwa Joseph Odongo wavuye iwabo mu gace ko muri Homa Bay mu 1972 afite imyaka 30, yongeye kuboneka nyuma y’imyaka 50 nta wuzi aho yarengeye.

Muri iyo myaka yose uko ari 50, umuryango we ntiwigeze umenya agakuru ke kugeza ku wa 14 Nzeri 2023.

Daily Nation yatangaje ko yasubiye iwabo agasanga amasambu ye yratwawe n’abandi bibwira ko yapfuye.

Uwo mukambwe yavuze ko icyatumye amara iyo myaka yose atarasubira ku ivuko ari uko yashakaga guhungira kure amakimbirane n’abo mu muryango we barimo umuhungu bavukanaga kugeza ubu wamaze gupfa.

Mu gihe cyose umuryango wamaze umushakisha ngo yabaga mu Mujyi wa Mombasa mu rugo rw’umunyamahanga.

Yagize ati “Ni jye wari ushinzwe ibyo muri urwo rugo kandi nari merewe neza i Mombasa kurusha uko byari bimeze iwacu Homa Bay.”

Iyi nkuru ivuga ko mu bantu bagejeje ku myaka 60 muri ako gace nta wigeze abasha kumumenya ubwo yahasubiraga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages