00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugabo muremure ku isi yakoze ubukwe budasazwe

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 29 October 2013 saa 08:43
Yasuwe :

Sultan Kösen umugabo ufite metero 2 na centimetero 51 (m2,51), ku Cyumweru nibwo yakoze ubukwe n’umugore we ufite uburebure bwa metero 1 na centimetero 75 (m1,75).
Inkuru dukesha le Figaro ivuga ko Cyumweru tariki ya 27 ukwakira 2013, uyu mugabo muremure ku isi yakoze ubukwe n’Umunyasiriyakazi Merve Dibo ugera umugabo we mu rukenyerero.
Sultan Kösen w’imyaka 31 ukomoka mu Gihugu cya Turukiya n’ibyishimo byinshi yagize icyo atangariza abanyamakuru, ati” Nishimiye ko mbonye unyemera uko (…)

Sultan Kösen umugabo ufite metero 2 na centimetero 51 (m2,51), ku Cyumweru nibwo yakoze ubukwe n’umugore we ufite uburebure bwa metero 1 na centimetero 75 (m1,75).

Inkuru dukesha le Figaro ivuga ko Cyumweru tariki ya 27 ukwakira 2013, uyu mugabo muremure ku isi yakoze ubukwe n’Umunyasiriyakazi Merve Dibo ugera umugabo we mu rukenyerero.

Sultan Kösen w’imyaka 31 ukomoka mu Gihugu cya Turukiya n’ibyishimo byinshi yagize icyo atangariza abanyamakuru, ati” Nishimiye ko mbonye unyemera uko ndi, kandi uzankunda.”

Sultan Kösen yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2011, ubwo yandikwaga mu gitabo cya “Guinness des records” nk’umuntu muremure ku isi. Ubu burebure budasazwe akaba yarabutewe n’uburwayi budasazwe bwatumaga akomeza kuba muremure (La résultante d’une tumeur qui affecte son hypophyse)

Mu mwaka wa 2010, uyu mugabo yabazwe ahafashe iyo ndwara, abagirwa mu bitaro bya kaminuza ya Virginia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, anahabwa imiti ituma adakomeza kuba muremure. Mu mwaka wa 2012, nibwo abaganga bemeje ko atagikomeza kuba muremure.

Sultan Kösen agenda yifashishije imbago kubera indwara yamufashe mu ruti rw’umugongo.

Umutsima wabo (cake) bawukatishije inkota
Abanyamakuru baturutse hirya no hino ku isi baje muri ubu bukwe
Umugore we amugera mu rukenyerero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages