00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugabo n’umugore bise umwana wabo Griezmann Mbappé

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 4 January 2022 saa 11:37
Yasuwe :

Umugabo n’umugore we bakomoka muri Bolivia, ariko bakaba bamaze imyaka ine muri Chili, bise umwana wabo w’umuhungu Griezmann Mbappé .

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2022 ni bwo ibitaro bya Copiapó bihereye mu gace k’ubutayu ka Atacama byatangaje ko aba babyeyi bombi basanzwe ari abakunzi bakomeye b’umupira w’amaguru bise umwana wabo Griezmann Mbappé.

Ni izina risa n’iritangaje kuko Griezmann na Mbappé ari abakinnyi babiri batandukanye, bombi bakinira Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa.

Uyu mwana wa mbere wavukiye mu bitaro bya Copiapo muri Chili, yiswe n’ababyeyi be Griezmann Mbappé Chambi Pacaje.

Tariki ya 1 Mutarama 2022 saa 21:09 ni bwo Teodora yibarutse Griezmann Mbappé Chambi Pacaje wavutse afite ibilo 3,064 na santimetero 50.

Ikinyamakuru T13 cyo muri Chili cyatangaje ko Teodora n’umugabo we basanzwe ari abakunzi b’umupira w’amaguru.

Umugabo ni umufana ukomeye wa Antoine Griezmann mu gihe umugore afana Kylian Mbappé, bityo aba babyeyi bombi bakaba barahisemo kwita umwana wabo amazina y’abakinnyi bombi.

Iyi nkuru yasamiwe hejuru na benshi mu bice bitandukanye by’Isi, bamwe batangira gushushanya ku mbuga nkoranyambaga uburyo Griezmann Mbappé azaba asa namara gukura.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages