Opera News Africa itangaza ko aba bombi bari barahinduje imibiri yabo, kuko Esteban Landrau yavutse ari umukobwa akaza kwihinduza umuhungu nyuma, ndetse na Danna Sultana avuka ari umuhungu yihinduza igitsina yigira umukobwa.
Gusa iki kinyamakuru kivuga ko Danna Sultana ukomoka muri Bogota muri Colombia na Esteban Landrau wo muri Cuba, mu kwihinduza kwabo batahinduje imyanya ndangagitsina yabo, ibyatumye uku gutwita k’ufatwa nk’umugabo muri bo kwarashobotse.
Aba bombi batangaje ko bahisemo kubyarana, nyuma yo guhurira ku mbuga nkoranyambaga bose barihiduje imibiri yabo batagifite ibirango n’imiterere y’ibitsina bavukanye, bahitamo gukunda ndetse umubano wabo uza kukomera.
Danna Sultana ati ’’Ndi umugore wihinduje, n’umukunzi wanjye ni umugabo wihinduje, ku bw’amahirwe y’ubuzima twarahuye, kuva icyo gihe tumenya ko buri umwe muri twe yaremewe undi.”
Sultana avuga ko bafite gahunda yo kubyara abandi bana bakagura umuryango wabo mu gihe bafite amahirwe y’uko n’ubwo bo bihinduje ariko babyara binyuze mu nzira zisanzwe.
Aba bombi babajijwe niba bazahinduza n’umwana wabo w’umuhungu babyaranye muri 2020, batangaje ko bazareka agakura uko yavutse, na we yagira amahitamo amaze gukura akaba ari we wakwihinduza nyuma kuko ari uburenganzira bwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!