00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugabo ufite igitsina gito kurusha abandi ku Isi yarabazwe

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 29 August 2026 saa 04:38
Yasuwe :

Umunyamerika Michael Phillips w’imyaka 38, uvuga ko afite igitsina gito kurusha abandi bagabo ku Isi, yarabazwe kugira ngo yongererwe ingano n’mubyimba wacyo, avuga ko byagenze neza nubwo atarabona neza impinduka.

Phillips wo muri Leta ya North Carolina afite igitsina kireshya na santimetero 0,9652, ni ukuvuga hafi santimetero imwe. Abaganga bagishyira mu cyiciro cya micropenis.

Mu buvuzi bwamaze hafi amasaha atatu, abaganga bateye mu gitsina cye umuti wuzuza uruhu (dermal filler) ugamije kongera umubyimba wacyo.

Phillips yavuze ko azategereza hafi icyumweru kugira ngo kubyimba guterwa n’ubwo buvuzi kugabanuke, abe ari bwo amenya neza uko ingano yacyo yahindutse. Icyakora, asanzwe avuga ko ubuvuzi bwagenze neza.

Kimwe mu bibazo bikomeye yari afite mbere y’ubuvuzi ni uko igitsina cye cyashoboraga gusubira imbere mu mubiri, bikamugora no kwihagarika. Nyuma y’ubuvuzi yavuze ko gisigaye hanze kandi ko ashobora kwihagarika nta kibazo, ari na byo yari ashyize imbere kurusha ibindi.

Uyu mugabo yakusanyije 4.000$ binyuze kuri GoFundMe kugira ngo yishyure ubwo buvuzi.

Biteganyijwe ko nyuma y’amezi atandatu azasubira kwa muganga guterwa indi miti yo gukomeza cyangwa kongera impinduka zabonetse.

Umunyamerika Michael Phillips w’imyaka 38 ni we muntu ufite igitsina gito ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages