Chitetsu Watanabe uzuzuza imyaka 113 mu kwezi gutaha, yakiriye impano y’isabukuru y’amavuko yahawe n’Igitabo cyandikwamo abaciye agahigo ku Isi ‘Guinness de Records’ yemeza ko ariwe mugabo ukuze ku mubumbe.
Yahawe impano y’impamyabushobozi ‘certificate’ ku wa Gatatu aho aba mu nzu imwitaho ahitwa i Niigata mu Buyapani. Kugeza ubu afite imyaka 112 n’iminsi 344 y’amavuko nkuko Guinness de Records yabigaragaje.
Yakira iyo mpano, Watanabe na we yahise yandika icyapa kivuga ko ari uwa mbere ku Isi. Mu kiganiro n’itangazamakuru mu mwaka ushize, Watanabe yavuze ko ibanga ryo kubaho igihe kirekire ari “ukutarakara no guhora aseka.” nkuko CNN yabyanditse.
Watanabe wavutse tariki 5 Werurwe 1907, afite abana umunani. Yakoreye uruganda rw’isukari imyaka myinshi, mbere yo gukora muri Guverinoma y’u Buyapani mu bijyanye n’ubuhinzi kugeza agiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Umuntu ukuze cyane kurusha abandi ku Isi, uriho ni umugore wo mu Buyapani witwa Kane Tanaka. Uyu mukecuru wujuje 117 muri Mutarama uyu mwaka, yavutse tariki 2 Mutarama 1903, yahawe ishimwe na Guinness de Records’ nk’umugore ukuze mu mwaka ushize.


















TANGA IGITEKEREZO