Uyu mugabo witwa Kayaga Rayan, bivugwa ko yiyitaga Namirembe Rukia, yafatiwe mu gace ka Mutundwe mu Mujyi wa Kampala, aho yari amaze igihe akora akazi ko mu rugo yarihaye umwirondoro w’umugore.
Polisi ya Nateete yatangaje ko uyu mugabo akekwaho kwiba amafaranga abo yakoreraga, aho iperereza ry’ibanze rigaragaza ko yari yarihinduye nk’umugore kugira ngo abone uwo mwanya w’akazi.
Nk’uko Polisi ibivuga, Kayaga yafashwe nyuma y’uko abashinzwe umutekano bamukekaho ibikorwa bidasanzwe ubwo bamusuzumaga mbere yo kwinjira mu rusengero rwari ruri i Mutundwe.
Nyuma yo gutabwa muri yombi, abo yakoreraga bavumbuye ko amafaranga angana na miliyoni 1.7 z’amashilingi ya Uganda yari yaburiwe irengero, maze batanga ikirego kuri Polisi.
Polisi yavuze ko mu ibazwa ry’ibanze, uyu ukekwaho icyaha yemeye ko yari amaze igihe yiyoberanya nk’umukozi wo mu rugo w’umugore, agamije kubona akazi ndetse no kwiba abo azakorera. Icyakora, iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane neza uko ibyaha byakozwe.
Uyu mugabo akomeje gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi mu gihe iperereza rikomeje, nyuma akaba azagezwa imbere y’urukiko igihe iperereza rizaba rirangiye.
Polisi ya Uganda yongeye kwibutsa abaturage kugira ubushishozi mu gihe bashaka abakozi bo mu ngo, ibasaba kugenzura imyirondoro yabo, amateka yabo kugira ngo birinde abashobora kubagirira nabi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!