Byabaye tariki 20 Kanama uyu mwaka, mu ndege yavaga mu mujyi wa New York igana i Paris mu Bufaransa.
Uyu mugenzi yavuze ko habayeho uburangare bw’abakozi ba JetBlue, kuko bagombaga kumubwira ko Ice Cream ikonje cyane akirinda guhita ayirya.
Kutabimubwira byatumye ayirya bakimara kuyimuha, imuvuna iryinyo kubera ubukonje bukabije yari ifite.
Uyu mugenzi kandi witwa Karla Quinonez , yavuze ko bitari bikwiriye ko sosiyete y’indege iha abagenzi ibiribwa bifite ubukonje cyangwa ubushyuhe bukabije ku buryo byabangiriza ubuzima.
Uyu mugore yavuze ko iryinyo rimaze kuvunika, byabaye ngombwa ko ahita ajya kurikuzamo kugira ngo atabare ubuzima bwe.
Yatanze ikirego muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho asaba impozamarira.






Ibitekerezo 0