Aya mashusho yatangiye gucicikana mu mpera z’icyumweru gishize binyuze ku rubuga nkorambaga rwa TikTok. Uyu mugore agaragara asa nk’uryamye muri uyu mwanya ujyamo imizigo mu gihe abandi bagenzi bari bamutangariye.
Bamwe mu bagenzi bakorasha indege bajya mu bice bitandukanye byo ku Isi bakomeje kugaragaza umuco wo kurira aho babika imizigo y’abagenzi maze bakajya kuharyama abandi bakahafatira amashusho bizwi bashyira ku mbuga nkoranyambaga.
Ntabwo ari ubwa mbere amashusho nk’aya agiye hanze, kuko mu mwaka wa 2019 higeze kugaragara amashusho y’umwe mu bakora mu ndege ya Southwest Airlines ari hejuru aho bashyira imizigo y’abagenzi.
Ubusanzwe abagenzi bagomba kuguma mu myanya yabo kandi bambaye imikandara. Kuba umugenzi bishobora kumukururira ibyago byo kuba yakomereka cyangwa se agakomeretsa nabandi bagenze nk’uko bigarukwaho na Kris Major ukora mu ndege ya British Airways.
Ati “kuba umugenzi yakurira hejuru aho dushyira imizigo byateza ibibazo bikomeye cyane haramutse haje impamvu runaka ituma dukenera umwuka kuko we atawubona, kubera ko uramutse wifungiranyemo utabona ukuntu usohoka kubera ko dufungurira inyuma gusa.”
Kris akomeza ashishikariza abagenzi kwitwararika, ababwira ko mu gihe babonye umuntu ufite imyitwarire idasanzwe cyangwa se ashaka gukora ibintu bidasanzwe bazajya bamenyesha abakozi bo mu ndege kuruta uko bafata amashusho bakayasohora.
@abc7la A woman was spotted lying inside an overhead luggage compartment on a #Southwest Airlines #flight from #Albuquerque to #Phoenix. 🥴✈️🧳 #travel ♬ original sound - ABC7LA



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!