Mu bagabo n’abagore bagera ku 1092 babajijwe muri iyi nyigo, abagore 29% bavuze ko kuba umugore bifatwa nk’inzitizi mu kazi naho abagabo bo bakavuga ko kuba umugabo ari amahirwe mu kazi ako ariko kose.
Muri iyi nyigo kandi, abagabo n’abagore barenga kimwe cya gatatu, ni ukuvuga abagore 37% n’abagabo 35%, berekanye ko mu gihe cyo gutanga akazi abagore badahabwa amahirwe angana n’ay’abagabo.
Ikinyamakuru Le Soir kigaragazako ku bijyanye n’ikiruhuko cyo kubyara gihabwa abagore (congé de maternité), abagabo 4 ku 10 bakoreweho ubushakashatsi bemeje ko ikiruhuko cy’ibyumweru 15 bihabwa umugore wabyaye bihagije, naho abagore 26% bo bakagaragaza ko iyo icyo gihe bahabwa gihagije ku mugore wabyaye.
Ubusanzwe iyo umugore yabyaye, umugabo we cyangwa undi babyaranye ahabwa iminsi runaka yo kumwitaho.
Ku kiruhuko gihabwa abagabo iyo abagore babo babyaye hari ikinyuranyo: Abagabo 35% bakoreweho iyi nyigo bagaragaje ko iminsi 10 itangwa ku mugabo ngo yite kuri mugenzi we ihagije, naho abagore 33% bo bagaragaje ko umwe mu bashakanye yari akwiye nawe guhabwa iminsi ingana n’iyo uwitabwaho ahabwa.



















TANGA IGITEKEREZO