El Aty w’imyaka 37, amaze gutakaza ibiro 100 mu gihe gito biturutse ku kubagwa no gufata indyo igizwe n’ibisukika gusa. Yaherukaga kuva iwabo mu rugo afite imyaka 25, uyu mubyibuho ukabije yawutewe n’uburwayi butuma abyimba ibice bimwe na bimwe by’umubiri (Elephantias).
Umwe mu bari kumwitaho waganiriye n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP yavuze ko ku itariki ya 7 Werurwe 2017, aribwo yabazwe agakurwaho igice kinini cy’igifu. Iki gikorwa cyabereye mu bitaro bya Saifee mu Mujyi wa Mombay.
Nubwo igikorwa cyo kumubaga cyagenze neza ariko, kugira ngo yongere agire ubuzima bwiza, biramusaba guhabwa ubufasha butuma umubiri we wongera gukomera, mu gihe cy’amezi menshi.
Eman Ahmed Abd El Aty kandi azakomeza gufatwa nk’umugore munini ku isi kuko agifite ibiro byinshi ugereranyije n’Umunyamerikakazi Pauline Potter wapimaga 293 muri Nyakanga 2016 , bigatuma ashyirwa mu Gitabo cy’abaciye uduhigo.



















TANGA IGITEKEREZO