Ubu bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cyo mu Bwongereza cyita ku bijyanye n’ubuvuzi bwibanda ku myanya myibarukiro (BJOG).
Aha byagaragaye ko iki kibazo ari rusange mu bagore bo mu byiciro bitandukanye.
Abagore bageze hagati y’imyaka 50 na 60 bari mu bahura n’iki kibazo cyane bagakurikirwa n’abari hagati ya 16 na 24, nk’uko inkuru ya BBC ibivuga.
Nubwo bimeze bityo ariko abaganga bavuga ko abahuye n’izi ngorane bahabwa ubuvuzi bwabafasha iyo babagannye; ingorane zihari ngo ni uko benshi babitinya bakabiziririza.
Uburibwe mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ariko na none bufite indi mizi irimo ukumagara kw’igitsina gore, ubwoba mu gihe cy’imibonano, kubura ibyishimo n’ibindi.
Muri ubu bushakashatsi abagore bamwe bavuze ko biyemeje kwifata kuko babaga bafite ubwoba bwo kuribwa.
Umugore w’imyaka 62 wo mu Bwongereza yabwiye abashakashatsi ko yatangiye kugira uburibwe mu mibonano mpuzabitsina afite imyaka 40.
Icyo gihe ngo yatangiye gukoresha amavuta abobeza igitsina ariko biranga biba iby’ubusa, ndetse birushaho kumubera bibi kuko yahuye n’ikindi kibazo cyo gukomera kw’imitsi yegereye igitsina(Vaginisme) ku buryo byagoranaga cyane ko igitsina cy’umugabo we cyamwinjiramo.
Umuganga we yaje kumugira inama y’uburyo yarenga ibyo bibazo.
Abafite bene ibi bibazo bagirwa inama yo kutabigira ibanga bakagana abaganga kuko hari uburyo bwinshi bafashwa kubisohokamo.



















TANGA IGITEKEREZO