00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugore utwite iy’ibyumweru 34 yirukanse mu gusiganwa m 800

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 27 June 2014 saa 03:38
Yasuwe :

Alysia Montano yirukanse mu marushanwa yiswe US Track and Field Championships asiganwa metero 800 kuwa Kane atwite inda y’ibyumweru 34, abura ibyumweru birindwi ngo abyare imfura ye, nubwo yasoje ari uwa nyuma mu gihe kingana n’iminota ibiri n’amasegonda 32 n’iby’ijana 13.
Daily mail ivuga ko uyu mugore w’imyaka 28 wabiciye muri kaminuza ya California yari ashyigikiwe n’abari bateraniye muri stade ya Hornet maze ubwo yageraga ku murongo usoza ahabwa amashyi menshi.
Montano yagize ati (…)

Montano yagize ati “Kuva natwita nakomeje kujya nirukanka nkora imyitozo, kandi nkomeje kumererwa neza. Sinashatse ko yagira umuntu uncaho ngo mbe uwa mbere waba uciweho mu gusiganwa metero 800.”

Mu myaka ine ishize, Montano yabaye uwa mbere atwara ibihembo byo ku rwego rw’igihugu mu gusiganwa metero 800.

Mu isiganwa ntiyagaragazaga ko hari ushobora kumucaho kaandi yasoje isiganwa nta kibazo agize dore ko n’abaganga bari bavuze ko nta kibazo ndetse bamutera akanyabugabo.

Yagize ati “Nta bwoba nari mfite nk’uko undeba yabitekereza abonye umugore usiganwa atwite. Naje kuvumbura ko iyo ukora imyitozo utwite ari byiza ku mwana na nyina… Nakomeje gukora ibyo nakora na mbere y’uko ntwita...Nigeze gutwita mbere. Uyu mwaka nibwo numva nta kibazo mfite.”

Stade yatangajwe no kubona ku murongo w'abagiye gusiganwa hari umugore ukuriwe
Alysia Montano yirukanse nta kibazo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages