00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugore wa mbere muremure ku Isi yinjiye mu ndege ku bwa burembe

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 4 October 2022 saa 01:53
Yasuwe :

Umugore wa mbere muremure ku Isi, umunya-Turikiya Rumeysa Gelgi bwa mbere yagiye mu ndege, mu rugendo rwamukuye iwabo Istanbul rukamugeza muri San Francisco, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Rumeysa Gelgi w’imyaka 25 afatwa nk’umugore wa mbere muremure ku Isi, dore ko afite uburebure bwa metero 2 na santimetero 15.

Yagiye muri Amerika mu ndege ya Turkisha Airlines ariko byabaye ngombwa ko babanza kuvugurura igice yagiye yicayemo kugira ngo akwirwemo.

Kubera ko kwicara cyangwa guhagarara umwanya munini bimuvuna, bamushakiye uburyo aho yagiye yicaye ashobora no kuharyama.

Uburebure bwe buturuka ku ndwara izwi nka Weaver syndrome ituma amagufwa y’umuntu akura imburagihe, akaba muremure bidasanzwe. Ni indwara ikunze kuba uruhererakane rukomoka mu muryango.

Gelgi usanzwe ari umushakashatsi n’impirimbanyi agiye muri Amerika mu bukangurambaga bugamije kumenyekanisha indwara zidakunze kuvugwa zirimo na Weaver syndrome arwaye.

Uyu mugore yagiye muri Amerika mu ndege ya Turkish Airlines ariko byabaye ngombwa ko babanza kuvugurura igice yagiye yicayemo
Rumeysa Gelgi w’imyaka 25 afatwa nk’umugore wa mbere muremure ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages