Ku wa 18 Gashyantare 2025, Saa Tanu z’ijoro, nibwo uyu mugore yakase igitsina cy’umugabo we bamaze imyaka 10 babana ndetse bafitanye abana bane, amushinja kutanoza neza inshingano z’umugabo mu buriri.
Mu rubanza rwabaye ku wa Gatatu, tariki 26 Gashyantare, umucamanza mukuru w’Urukiko rw’ibanze rwa Kamuli, Paul Owino, yatangaje ko Nabirye yemeye icyaha cyo kugerageza kwica umugabo we, avuga ko ahawe igihano cy’igifungo cy’imyaka 20.
Ati "Nyuma yo gusura uwahohotewe mu bitaro no kwemera icyaha kwawe, uru rukiko ruguhaye igihano cy’igifungo cy’imyaka 20 kugira ngo uhinduke, wubahe ubuzima bw’abandi, kandi bibe isomo ku bandi bashobora gutekereza gukora nk’ibyo wakoze. Niba wumva iki gihano gikomeye, ushobora kujurira mu minsi 14."
Hari amakuru yavugaga ko Bwamiki, yababariye umugore we, gusa ubwo umucamanza yamusuraga mu bitaro arwariyemo bya Kamuli General Hospital, yarabihakanye asaba ko bamuhanisha igihano gikomeye.
Ati "Abana bacu bahungabanyijwe n’igikorwa cya nyina kandi bafite ubwoba bwo kongera kubana na we cyangwa n’abavandimwe be. Tuzabitaho, tubahumurize kandi tubarere neza, ariko ndasaba ko mu muhana bikomeye, wenda nko kumufunga kugeza ashaje."



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!