Mu gitondo cyo kuwa Kane nibwo uyu mugore utaratangajwe umwirondoro we yitabaje umuyobozi wa polisi amusanga ahacururizwa peteroli yambaye ubusa.

Nyuma yo kuhagera ngo yasanze uyu mugore asa n’uwataye umutwe maze ashaka ikiringiti cyo kumufubika.

Mu gihe yagerageza kumufubika kuko yari yambaye ubusa, we yahise amuca mu rihumye yinjira mu modoka ye, ubundi atangira kuyitwara ku muvuduko uri hejuru.

Umuyobozi wungirije wa Polisi yo mu gace ka Maricopa, Ben Herny yavuze ko umuyobozi we mukuru yagerageje kurira imodoka ariko kubera umuvuduko yikubita hasi akomereka byoroheje.

The Mirror dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mugore yagenderaga ku muvuduko w’ibirometero 160 ku isaha mu Majyepfo ya Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakaba barabashije kumuhagarika nyuma y’isaha amaze kugenda ibisaga 112.

Kugira ngo ahagarare bamurashe amasasu maze imodoka yari atwaye igongana n’indi; abari bayirimo ariko ntibigeze bakomereka.

Polisi ivuga ko yatangiye gukora iperereza ku bijyanye n’ihohoterwa avuga ko yakorewe.

Ntiharamenyekana impamvu yatumye yiba imodoka ya polisi, kuko bataratangira kumuhata ibibazo.

Ibiro bya Polisi ikorera mu gace ka Maricopa
Ibiro bya Polisi ikorera mu gace ka Maricopa

[email protected]