Uyu mugore yasabye gatanya avuga ko mu rugo rwe nta bwiherero burimo bituma iyo ashatse kujya kwiherera, yikinga hanze mu bihuru.
Urukiko ruburanisha imanza zijyanye n’ibibazo byo mu muryango ruherereye muri Leta ya Rajasthan, kuri uyu wa Gatanu, nibwo rwafashe umwanzuro ko uwo mugore atsinze nkuko AFP ibivuga.
Umugore yashinjaga umugabo we ko mu myaka itanu bamaranye, yananiwe kubaka ubwiherero imbere mu rugo.
Umucamanza witwa Rajendra Kumar Sharma yavuze ko abagore bo mu cyaro muri iki gihugu bababazwa no kwikinga ijoro kugira ngo babone uko basohoka ngo bashake aho biherera.
Gatanya mu Buhinde yemewe mu gihe uyisaba atanze mu rukiko ibimenyetso bifatika bigaragaza imyitwarire mibi y’uwo bashakanye, ibigaragaza ubugizi bwa nabi cyangwa se ibijyanye n’amikoro adahagije.
Si ubwa mbere muri iki gihugu impamvu zifitanye isano n’ubwiherero zisenye urugo kuko umwaka ushize umugore wo muri Leta ya Uttar Pradesh yanze gushyingirwa nyuma yaho uwo bari bagiye gusezerana yangiye kubaka ubwiherero.
Muri Kamena kandi undi mugore yarahukanye kugeza ubwo umugabo we yubakiye ubwiherero. Nibura hafi icya kabiri cy’abaturage bo mu Buhinde, ni ukuvuga abagera kuri miliyoni 600 bafite ikibazo cy’ubwiherero.
Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, aherutse gusezeranya abaturage ko hazubakwa ubwiherero muri buri rugo bitarenze mu 2019.
Guverinoma y’iki gihugu ivuga ko ubwiherero miliyoni 20 bumaze kubakwa kuva mu 2014.



















TANGA IGITEKEREZO