Uyu mugore utatangajwe amazina wo mu Mujyi wa Cardiff muri icyo gihugu, yacuze umugambi wo gusambanya umwana we n’undi mugabo w’imyaka 54 witwa Stuart Bailey, bakoresheje ubutumwa bugufi. Uwo mugore ngo yoherereje uwo mugabo ifoto y’umwana we w’umukobwa ndetse anagura ibinini bisinziriza byo kumuha.
Umugambi w’abo bantu bombi, wabapfubanye nyuma y’aho umugabo w’uwo mugore yaje kuvumbura ubwo butumwa bwari muri telefone maze ahita amushyikiriza inzego z’umutekano nkuko Metro ibitangaza.
Urukiko rwo mu Mujyi wa Cardiff rwahanishije uwo mugabo gufungwa imyaka 13 mu gihe nyina w’uwo mwana we yahawe igihano cy’igifungo cy’imyaka icyenda.
Umucamanza yavuze kandi ko atari ubwa mbere uyu mugabo akora ibikorwa nk’ibyo bitewe n’uko ibiganiro nk’ibyo bijyanye no gusambanya abana yigeze kubigirana n’undi mugore.
Umucamanza kandi yahishuye ko uwo mugore na Bailey ubwabo bahuye amaso ku maso kugira ngo baryamane, muri icyo gihe nibwo uwo mugabo yabonye ifoto y’umukobwa w’uwo mugore, byakurikiwe n’uko nyamugore yafashe umukobwa we amufotorera mu bwogero yambaye ubusa kugira ngo ayo mafoto ayoherereze uwo mugabo.
Uwo mugore yabajijwe icyo yari kuronka muri icyo gikorwa cyo kugurisha umwana we, maze avuga ko yagombaga guhabwa hagati y’ama-pound 200 na 300, ni ukuvuga amafaranga ari hagati y’ibihumbi 200 na 300 by’amanyarwanda.



















TANGA IGITEKEREZO