Umuvugizi wa polisi mu Ntara ya Elgon, SP Rogers Taitika, yatangaje ko Mwima yatawe muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza ku rupfu rwa Khainza.
Ati “Turi gukora iperereza kugira ngo tumenye icyateye urupfu rwe, kandi umurambo wamaze koherezwa ku bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma.”
Mwima yafashwe ku bufatanye bwa polisi n’umuryango utegamiye kuri Leta witwa Project Rescue Children Foundation, nyuma y’uko baketse ko ashobora kuba afite aho ahuriye n’urupfu rw’uwo mugore.
Polisi yatangaje ko nubwo impamvu nyamukuru y’urupfu rw’uwo mugore itaramenyekana, hari amakuru avuga ko yaba yaragiye kwivuza kuri uwo mupfumu witwa bikarangira apfiriye yo.
Inzego z’umutekano zasabye abaturage kwirinda kujya mu bapfumu no gushakira ibisubizo mu nzira zitemewe n’amategeko, kuko bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, zisaba abaturiye aho ibi byabereye gutanga amakuru yose baba bafite mu rwego rwo gufasha mu iperereza.
Kugeza ubu, Mwima afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Mbale, mu gihe hagitegerejwe ibisubizo by’isuzuma ry’umurambo ndetse n’indi myanzuro izafatwa hashingiwe ku iperereza riri gukorwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!