Iri rushanwa ryiswe “Matt Race”, ryateguwe na sosiyete ikora ibikoresho byo kuryamaho, ryitabirwa n’abantu benshi.
Abaryitabiriye bambitswe ibikoresho bipima ibitotsi byabo, baryama kuri matela nziza mu cyumba kirimo urumuri ruke. Bamwe bari bazanye ibikinisho basanzwe bararana.
Amabwiriza yari ugusinzira mu gihe kitarenze iminota 90. Uwari gusinzira neza kurusha abandi yari guhabwa igihembo kirenga miliyoni ebyiri z’Ama-Yen.
Riichiro Nakama, ushinzwe guhanga ibishya muri Koala Sleep Japan yateguye irushanwa, yabwiye AFP ati “U Buyapani bukunze kuvugwa nk’igihugu abantu badakunze gusinzira bihagije, kandi abantu bo hano bakorana umwete cyane.”
Yongeyeho ati “Ntekereza ko gutegura igikorwa nk’iki bishobora gushishikariza abantu gusinzira bari hamwe no kurushaho kwita ku bitotsi.”
Imibare yo mu 2021 y’Umuryango w’Ubufatanye n’Iterambere mu Bukungu, OECD, igaragaza ko Abayapani basinziraga impuzandengo y’amasaha arindwi n’iminota 24 ku munsi. Ni igihe gito ugereranyije n’icyo abantu bo mu bindi bihugu byose bigize uwo muryango basinzira.
Impuguke zigaragaza ko biterwa cyane cyane n’amasaha menshi y’akazi, igihe kirekire abantu bamara mu ngendo n’ibikorwa byinshi byo kwidagadura nijoro.
Chisato Honda, ufite imyaka 32, yabwiye AFP ati “Igihe cyashize vuba cyane. Numvaga nifuza gukomeza gusinzira igihe kirekire kurushaho.”
Yavuze ko ari “irushanwa rituma umuntu amererwa neza”.
Mu gutandukanya abahatanye no kumenya uwatsinze, abateguye irushanwa bashingiye ku gihe buri muntu yafashe kugira ngo asinzire n’uburyo ibitotsi bye byari byiza.
Abitabiriye bamaze gukanguka, Suimii, ni we watangajwe nk’uwatsinze.
Yagize ati “Nashakaga kugira inzu yanjye bwite yo kubamo, bityo ntekereza ko nzakoresha aya mafaranga mu kwimuka. Nifuza no kugira uburiri nk’ubw’umwamikazi, bityo ntekereza ko nzabugura.”


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!