Mu nama yabereye ahateranira ihuriro ry’abize muri Kaminuza ya Oxford (Oxford Union), Hawking w’imyaka 74 yavuze ko icyizere cyo kubaho k’umuntu nyuma y’imyaka 1000 kidakwiriye kubakirwa ku Isi ahubwo hakwiye gushakishwa ahandi ho gutura.
Hawking yagaragaje ko hakwiye gukomeza gukorwa ubushakashatsi mu isanzure mu rwego rwo gushakira abantu aho bazatura mu gihe kizaza.
Hawking uvuga ko amaze imyaka itari mike yiga kuri iki kibazo agaragaza ko mu bizatuma muntu atabasha gukomeza gutura ku isi harimo gukendera k’umutungo kamere, ubushyuhe bukabije, ibisasu by’ubumara, indwara z’ibyorezo ndetse n’iterambere ry’ikoranabuhanga. Ibi byose kandi ngo bizaturuka ku ngaruka z’ibikorwa by’abantu ubwabo.
Ibyo gushakisha aho gutura mu isanzure no ku yindi mibumbe, Hawking abitangaje mu gihe hari gukorwa ubushakashatsi ngo barebe ko abantu bajya gutura kuri Mars.
Ni mu gihe kandi mu mwaka ushize havumbuwe undi mubumbe witwa ‘Kepler 452b’, uteye neza nk’Isi ndetse ushobora no guturwa kuko uherereye mu gice gikikije inyenyeri.





Ibitekerezo 0