Yusaku Maezawa, ni umuhanga mu kwerekana imideli kuri internet. Ashobora kuba umukiliya wa mbere mu cyogajuru cyakozwe SpaceX ya Elon Musk, cyiteguye kuzatwara abashaka kwerekeza mu isanzure.
Ku ikubitiro yifuzaga inshuti y’umukobwa bazatemberana mu kwezi, binyuze mu marushanwa y’abakobwa bafite imyaka 20 kuzamura gusa yaje guhindura ibitekerezo avuga ko yifuzaga gutumira abahanzi bagera kuri batandatu cyangwa umunani.
Mu mashusho yashyize kuri Twitter, Maezawa w’imyaka 45 yavuze ko yamaze guhitamo politiki yagutse yo gushaka abakunzi be aho yemeza ko umuntu wese ukora ikintu gishya akwiye kwitwa umuhanzi.
Ati “Ndabatumiye mwese munyiyungeho muri iyi gahunda. Abantu umunani muri mwe baturutse ku Isi yose, namaze kugura iyo imyanya kugira ngo ruzabe urugendo rwihariye. Nifuza abantu bafite imico inyuranye bakifatanya nanjye.”
Uyu muherwe yavuze ko abasaba kujyana nawe bagomba kuba bujuje ibintu bibiri gusa ari byo kuba biteguye kurenga inzitizi no guhangana.
Maezawa abarirwa umutungo wa miliyari eshatu z’amadolari ya Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!