Umusaza Habineza Michel w’imyaka 80 aratangaza ko ari mu rugendo rwo gutanga ibyangombwa byose bisabwa ku bashaka kwiyamamaza mu matora y’abadepite azaba muri Nzeri uyu mwaka.
Yambaye ishati ya karo-karo (irimo utuzu), Ipantaro y’ikijuju n’inkweto za kambambili, umusaza Habineza, ubwo yari ku cyicaro cya komisiyo y’amatora, yatangarije Izuba Rirashe ko aje gutanga impapuro zimwemerera kujya ku rutonde rw’abazitoresha. Yakomeje avuga ko ibyangombwa byose bisabwa amaze kubigereza, akaba yizeye ko kuwa mbere tariki 12 Kanama 2013 azaba yamaze kuzuza imikono 600 y’abamushyigikiye bo mu turere twose tw’igihugu uko ari 30.
Habineza ati "Ibendera ry’ingoma ya gikoloni ryururukijwe risimbuzwa iry’u Rwanda rwuje demokarasi tureba. Nanjye nkeneye kugira uruhare mu bavugira rubanda no kubasobanurira icyo demokarasi ari cyo."
Uyu akaba ari umwe mu bakandida badafite amashyaka begamiyeho (wigenga). Umuyobozi nshingwabikorwa wa komisiyo y’amatora Charles Munyaneza yabwiye Izuba Rirashe ko mu matora y’ubushize habonetse umukandida wigenga umwe gusa ariko kuri ubu ngo bakaba bakeka ko hashobora kuzaboneka abandi benshi nka Habineza.
Ibi abivuga ashingiye ku kuntu abantu bo hirya no hino mu gihugu birirwa bahamagara basobanuza uko ibintu bimeze, ibisabwa n’ibindi birebana no kwiyamamaza ngo bitoreshe.
Charles Munyaneza yavuze ko ku munsi wa mbere (tariki 6 Kanama 2013) hakiriwe impapuro zisaba kwitoresha zigera kuri 17 harimo iz’abagore 14, abahagarariye urubyiruko babiri n’umukandida wigenga umwe.
Indorerezi zimaze kwiyandikisha zigera ku 120
Indorerezi zizitabira amatora yo muri Nzeri y’Abadepite zatangiye kwiyandikisha kuwa 1 Kamena, izimaze kwiyandikisha zikaba zigera ku 120. Harimo izo hanze n’izo mu Rwanda. Mu kuzorohereza hashyizweho itsinda rishinzwe kuzandika, hanashyirwaho uburyo bwo gusaba kuba indorerezi kuri interineti.
Hari izizaba zihagarariye umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi, Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, izo mu gihugu imbere z’ imiryango itegamiye kuri Leta ndetse no mu ihuriro ry’amashyaka n’imitwe ya politiki. Gusa ngo komisiyo y’amatora yemereye ibigo n’imiryango, abashakaga kuba indorerezi ku giti cyabo barangirwa.
Umuyobozi nshingwabikorwa wa komisiyo y’amatora, Charles Munyaneza, aravuga ko abenshi mu ndorerezi biyandikishije amatora yegereje kandi ubusanzwe basabwa gukurikirana igikorwa cyose cy’amatora kugeza umunsi nyawo w’amatora ugeze wo kuya 16 Nzeri 2013.
"byaba byiza indorerezi zije gukurikirana igikorwa cyose cy’amatora kuva gitangiye n’ubwo tuba tuzi imbogamizi bahura nazo nko kubura ibikoresho n’ubukungu buhagije... kugeza kuri ubu abayobozi bo muri European Union (umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi) nibo bari mu gihugu nk’indorerezi kandi zakurikiraniye hafi n’igikorwa cyo gutanga candidatures (impapuro zisaba kwiyamamariza gutorwa)"
Aya matora azatwara amafaranga agera kuri miliyari eshanu, mu gihe amatora yayabanjirije mu 2008 yayarushaga miliyari enye. Iri gabanyuka ngo ryatewe n’ubunararibonye bw’abakozi ba komisiyo y’amatora bwiyongereye kandi ngo hakaba hari ibikoresho byo mu matora ashize byakoreshejwe hanyuma bibikwa neza, ubu bizongera gukoreshwa.
Aya matora afite umwihariko w’uko impapuro z’itora zizacapirwa mu Rwanda mu gihe impapuro zo mu matora y’ubushize zacapirwaga muri Afurika y’epfo.
Bwana Munyaneza arasaba abanyarwanda ko bakwitabira igikorwa cyo gukosora amalisiti y’itora hagati ya tariki 1 na 15 Kanama kandi bakitabira gufata amakarita mashya y’itora mu midugudu yabo.



















TANGA IGITEKEREZO