Pablo Escobar wari kabuhariwe mu gucuruza ibiyobyabwenge ni we watangije ubworozi bw’imvubu muri Colombia mu myaka ya 1980, ubwo yahazanaga inyamaswa zitandukanye mu cyanya cyazo yari yarashinze.
Nyuma yo kwicwa mu 1993, izo mvubu zararekuwe zitangira kwiyongera no kororoka cyane ku buryo habarwa ko ziri hagati ya 150 na 200 ubu.
Ibyo byatumye mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Mata Leta ya Colombia itangaza ko igiye kwica izigera kuri 80 muri zo kuko zangiza ibidukikije ndetse zikabangamira n’abantu, cyane cyane abarobyi.
BBC yavuze ko Ambani yasabye Colombia ko itashyira mu bikorwa icyo cyemezo, ahubwo ikazimuha kuko yiteguye kuzimurira mu cyanya cy’inyamaswa ze cyitwa Vantara kiri mu Buhinde zikazajya zihabwa ubuvuzi n’uburenganzira bwo kubaho mu buryo bwitaweho.
Mu butumwa Ambani yashyize ku rubuga rwa Instagram, yavuze ko izo mvubu zitihitiyemo aho zavukiye ku buryo zakwicwa kandi ko mu gihe ubushobozi bwo kuzirengera buhari ari inshingano ye kubikora.
Yakomeje ati “Mu cyanya cya Vantara twizera ko ubuzima bwose bufite agaciro kandi dufite inshingano dusangiye yo kuburengera aho ari ho hose bishoboka.”
Uwo mugabo yakomeje agaragaza ko afite uburyo bwiza bwo kuzifata no kuzitwara kugeza zigeze mu cyanya cy’inyamaswa ze.
Iki cyifuzo gihawe Colombia mu gihe hari haravutse impaka nyinshi ku cyakorerwa izi mvubu, kuko uburyo bwageragejwe mbere burimo kuzibuza kororoka ntibwatanze umusaruro uhagije.
Abasesenguzi bavuga ko kwimura izi mvubu byemejwe byatwara amafaranga menshi cyane ndetse bikaba bisaba ubufatanye bw’ibihugu byombi, kuko gutwara inyamaswa nini nka zo bitoroshye.
Hari kandi n’abibaza niba ikirere cyo mu Buhinde, gishyuha cyane, cyaba gikwiriye izi mvubu zisanzwe ziba ahantu hari amazi menshi.
Kugeza ubu, Leta ya Colombia ntiratangaza umwanzuro wa nyuma kuri iki cyifuzo gusa kiri kubonwa na benshi nk’uburyo bushya bwo gukemura ikibazo cy’izi mvubu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!